Print

Katalunya yiyomoye kuri Espagne nyuma y’ imyigaragambyo imaze iminsi- AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 27 October 2017 Yasuwe: 1945

Inteko ishinga amategeko y’akarere ka Katalunya muri Espanye yatoye yemeza ubwigenge bwayo, ikiyomora kuri Espanye.Byabaye mu itora mu buryo bw’ibanga, bwamaganwa n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Katalunya.

Inteko isaba ko ubutegetsi bwa Madrid bushyirwa mu maboko ya Katalunya yigenga.
Icyo cyemezo cyateye ibyishimo ikivunge cy’abantu bari hanze y’inteko ishinga amategeko I Barcelona.

Mu gusubiza, minisitiri w’intebe wa Espanye, Mariano Rajoy, yatangaje ko ubuyobozi bugendera ku mategeko bugomba kugarurwa muri Katalunya anahamagarira abantu kurangwa n’ituze.

Iri tora rirerekana indi ntera y’ubukana bw’ikibazo cya politike muri iki gihugu.
Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi, Donald Tusk, yavuze ko kuba Katalunya yatangaje ubwigenge, ntacyo bihinduye kubera ko EU izakomeza kuvugana na guverinoma y’i Madrid gusa.

Bwana Tusk yatangaje ko Espanye ari yo ifatwa nk’igihugu cyemewe kandi gifite ububasha bwo kugirana ibiganiro na EU.

Komisiyo y’Ibihugu y’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi yakunze kuvuga ko ikibazo ku mpaka z’ubwigenge bwa Katalunya ari ikibazo cy’imbere mu gihugu kandi ko iri ku ruhande rwa Espanye.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Katalunya ari igice cy’ingenzi cya Espanye kandi ko ishyigikiye ingamba za Madrid zo kubungabunga ubumwe bw’igihugu.

REBA AMAFOTO:


"Vive la Catalogne!"..Indirimbo y’igisingizo kuri Katalunya



Minisitiri w’intebe wa Esipanye, Mariano Rajoy mu nama n’abasenateri

Perezida wa Catalogne, Carles Puigdemont n’umugore we Marcela Topor

Amashyaka y’i Catalogne atavuga rumwe n’ubutegetsi bahagurutse barisohokera banga kwitabira amatora


Nta gihugu na kimwe cy’amahanga kigeze kigaragaza ko gishyigikiye Catalogne ko yiyomora kuri Esipanye.


Perezida wa Catalogne yahaye umugisha iki gikorwa nawe aratora