Print

Perezida Kagame yakomoje ku nama yagiriwe n’ inshuti ze mbere y’ amatora

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 October 2017 Yasuwe: 864

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko mbere y’ uko u Rwanda rwinjira mu matora y’ umukuru w’ igihugu hari inshuti ze z’ abanyamahanga zamubgiriye inama z’ uko akwiye kubigenza agakomeza kuyobora cyangwa akazongera agasubira ku butegetsi.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017 ubwo yari yitabiriye umugoroba w’umusangiro usoza ihuriro ry’abagize Unity Club Intwararumuri ryabaga ku nshuro ya 10.

Perezida Kagame yavuze ko yabonaga ubutumwa ahantu harimo no kuri twitter abantu bajya impaka, kugera ubwo bamwe mu nshuti ze baje kumureba cyangwa bakamutumaho inshuti zabo bagamije ko adakomeza kuyobora u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yamubera umutangabuhamya kuri ibyo.

Yagize ati “Inama bampaga zari ukuvuga ngo ariko se ni gute wenda utakora nk’ibyo Putin umwe wo mu Burusiya yakoze. Ni ukuvuga ngo ushobora kugenda ukareba undi akayobora, hanyuma ukaba ukora ariko utagaragara, ugakora icyo ushaka hanyuma mu gihe runaka ukongera ukagaruka.”

Indi nama bamuhaye ngo ni ukureba umwe mu bayobozi mu gihugu akamugira umukuru w’igihugu wo kumusimbura hanyuma we akazajya amugenzura akanamuha amabwiriza. Icya gatatu ngo barakibuze kugeza ubwo ababajije uburyo aribo bari ku isonga mu kwigisha demokarasi barangiza bakananirwa kuyishyira mu bikorwa ubwabo.

Yavuze ko aba banyamahanga badatekerezaga ku mahitamo y’abanyarwanda ahubwo icyo bari bagambiriye ni ugushaka uko bahanganisha abayobozi igihugu gifite.

Ati “Ntabwo abanyaburayi baba batekereza inyungu z’abaturage, baba bishakira uko bakungukira mu gukoresha abayobozi ba Afurika.”

Mu nama ebyiri Perezida Kagame yagiriwe n’ abanyamahanga yazumvise abasaba iya gatatu ntibayibona. Inama ya gatatu yagombaga kuba ishingiye ku mahitamo y’ Abanyarwanda.

Mu matora y’ umukuru w’ igihugu yo muri Kanama 2017 yakurikiye izi nama yagiriwe, Perezida Kagame yatowe n’ Abanyarwanda ku kigero cya 98%.

Perezida Kagame na Madamme Jeannette Kagame/Photo:Umuseke


Comments

Kabanga 31 October 2017

Nyamara bari bamugiriye inama nziza.Byari kuba byiza iyo bisobanurirwa abanyarwanda mbere yamatora ariko.


Mpayano 30 October 2017

Abo banyamahanga ntabwo baba bazi ukuntu abaturage baba bakunda umukuru wigihugu cyabo Reba muri Kongo,Uganda,Burundi bose bifuzako abaperezida babo babayobora ubuziraherezo.Kugeza bapfiriye kubutegetsi nkomuri Cote d’Ivoire.