Print

Congo yakabaye ifite ubushobozi bwo kugaburira Afurika, Amerika n’ Uburayi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 October 2017 Yasuwe: 1048

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku biribwa FAO rivuga ko igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo cyakabaye gifite ubushobozi bwo kugaburira miliyari ebyiri z’ abaturage mu isi.

Ibi byatangajwe na Alexis Bonte uhagarariye FAO muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo.

Yagize ati “Hano dufite hegitari miliyoni 80 dushobora guhinga none duhina 10% gusa. Tubashije guhinga izi hegitari miliyoni 80 twabasha kugaburira miliyari 2 z’ abaturage.Miliyari 2 z’ abaturage ni Afurika yose, Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Uburayi bwose ukongeraho n’ ibindi bihugu nka bingahe”

Alexis Bonte akomeza avuga ko ubutayu bwa Sahara na Kalahari cyangwa ihinduka ry’ ikirere iryo ariryo ryose nta cyo ryaba rivuze igihe cyose Congo yaba ihagaze neza.

Uyu muyobozi avuga ko nubwo bimeze gutya Congo yugarijwe n’ inzara ikomeye.

Ati “Hafi miliyoni 7,7 z’ Abanyekongo bugarijwe n’ inzara ikomeye. Iyi nzara ituruka ku kuba abenshi mu bakongomani bahora bahunga ubugizi bwa nabi. 30% by’ abanyekongo bakurwa mu byabo buri mwaka”