Print

Urutonde rw’ibintu 5 bitangaje cyane ku isi utapfa kwemera ko bibaho(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 29 October 2017 Yasuwe: 9626

Muri iy’isi ubundi habamo ibintu byinshi bitandukanye kandi bitangaje umuntu ashobora kubona bikaba byamurenga,ndetse akaba yakwibaza nuburyo byaba byarakozwemo.Ibi rero akaba ari urutonderw’ibintu 5 bitangaje ku isi.

1. Imashini isasa amapave mu muhanda

Ubusanzwe amapave ashyirwa mu nkengero z’umuhanda ahaca abanyamaguru cyangwa se mu mbuga y’inyubako runaka. Bimenyerewe ko akazi ko gutondeka aya mapave kamara igihe ndetse kagasaba abakozi benshi bitewe n’uko ahagiye gukorwa hangana. Ku uru hamaze gukorwa imashini ishobora kubikora mu kanya nk’ako guhumbya.

2. Imiterere y’imbere mu isaha yitwa Patek Philippe watches

Iyi saha ni yo ifatwa nk’isaha ihenze cyane ku isi. Uburyo ikozemo imbere ari na byo biyifasha gukora buratangaje.

3. Kubona izuba rirenga bigahuza n’ubwirakabiri

4. Piscine ndende cyane bitangaje

Iyi piscine ifite ubujyakuzimu bwa metero 34 zose. Uburebure bungana n’ubw’inzu y’amagorofa hafi 5. Iyi piscine ngo ishobora kujyamo ingunguru 600,000 z’amazi.

5. Igitekerezo cyo gukora iki kiraro na cyo cyatunguye benshi


Comments

GATERA Joseph 29 October 2017

Ndemera ko ibi koko bitangaje.Ariko iyo mwongeramo n’ibindi.Urugero,ukuntu umusore ashaka n’umukobwa,bakabyara undi muntu,cyangwa ukuntu igishyimbo bagitera,kikabanza kubora,nyuma kikabyara ibindi bishyimbo byinshi.Ibi byerekana ko no KUZUKA kw’abantu bumvira imana kuzaba ku munsi w’imperuka.Nabyo bizaba nta kabuza,nubwo abantu nyamwinshi batabyemera.Soma Yohana 6:40.Niyo mpamvu tugomba kumvira YESU,tugashaka ubwami bw’imana (Matayo 6:33),aho kwibera mu byisi gusa.Abibeshya ko ubuzima gusa ari shuguri,amafaranga,politike,etc...,abo ntabwo bazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo.Soma Yakobo 4:4.Nta buzima bw’iteka bazabona (1 Yohana 2:15-17).