Print

Igisubizo cya Jody kubibaza niba koko yarasomanye na Danny Nanone

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 October 2017 Yasuwe: 1913

Umuririmbyi Muyoboke Phibi [Jody] ukora injyana ya Pop/RnB ivanze na Dancehall yasubije abibaza niba koko yarasomanye n’umuhanzi Danny Nanone ubwo bakoranaga amashusho y’indirimbo ‘I Love you too’.

Uyu mukobwa w’imibiri yombi aherutse gusoza amasomo ya Kaminuza muri Mount Kenya University, aho yahise yiha icyerekezo cyo gutangira gukora umuziki nk’akazi gahoraho mu rwego rwo kwihangira umurimo.

Jody Phibi w’imyaka 25 y’amavuko, yabajijwe ku ndirimbo yakoranye n’umuraperi Danny Nanone aho byagiye bivugwa ko bashobora kuba barasomanye byimbitse.I love you too ni indirimbo yuje imitoma y’urukundo umuraperi Dany Nanone yahuriyemo n’umuhanzikazi Jody Phibi.

Ni amashusho agaragaza ko bayafatiye ku bwogero bunini, Jody yambaye ‘Bikini’na Danny yambaye agakabutura gato.Aya mashusho yarangaje benshi hari abatarakuragaho amaso bakomeza kwitegereza abandi basigana bibaza niba koko aba bombi barasomanye mu ifatwa ry’amashusho.

Jody yabanje gusobanura inkomoko y’ifoto yabo yakwiragiye ku mbuga nkoranyambaga kuburyo hari abacyetse ko basomanye ubwo bakoraga amashusho y’indirimbo bakuriyemo yakunzwe cyane.

Uyu muhanzi wasohoye indirimbo ‘Birandenga’ yasubije muri aya magambo, ati “Iyi foto iri muri Video cyangwa se mu mashusho y’indirimbo nakoranye na Danny Nanone eeeh yitwa I Love You too iri kuri Youtube abatarayireba mujyeyo muyirebe mukomeze muyinsagize n’abandi.Abayibonye mukayishima mukanayikunda narabibonye kandi ndabashimira cyane.”

Yabajijwe niba koko yarasomanye na Danny Nanone nk’uko bigaragara , agira ati “Icyo navuga ntabwo byabaye.Ntabwo twasomanye.”

Aha yasobanuye uburyo bakoresheje kugirango uzareba [Ureba] amashusho agirengo barasomamye koko kandi bitarabayeho.Uyu mukobwa yumvikanishije ko iyo umuhanzi akoze amashusho y’indirimbo aba agomba gukora uko ashoboye agakina ubutumwa yaririmbye.

Ati “Icya kabiri ni indirimbo y’urukundo,umuririmbyi buriya ni nk’umukinnyi wa Filime.Iyo uri muri ako kazi ugomba gukora nk’ako kazi.Niba nje ahangaha ni ukuvuga ngo nkabanje gufata ayo mashusho ntabwo ntagombaga kuba nk’umuganga cyangwa se umusirikare hari ibyo ngomba gukina bigendeye no kubutumwa buri mu ndirimbo.”

Jody wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Better than Them’, ‘Karimo’, ‘Ndacyashidikanya’ n’izindi yakomeje agira ati “…Nk’uko wari ubimbajije ngo twarasomanye nkakubwira ko bitabaye hari uburyo utunganya amashusho [Producer] abikora bikagaragara nkaho byabaye ariko atari ko biri.Niba mu giye mu buriri bumwe ariko mufite uburyo mwikinze cyangwa se mwambaye ariko wenda tuvuge nk’ishuka hakaba hari uburyo wapfutse kugeza kuri iki gice cy’amabere mbese kuburyo ntakindi cyagaragara ko cyabaye kirenzeho.”

Avuga ko gukora ibyo byose aba agamije kwereka abafana be ubutumwa aba yashatse gutanga mu ndirimbo ye.Yagiye atanga ingero nyinshi z’indirimbo ze yagiye akora agahitamo kwambara no gukina agendeye ku butumwa yabaga yaririmbye.
REBA AMAFOTO




Comments

Liliane 29 October 2017

Namubwira iki, isi yanone ko ariho igeze arabuzwa ni uku gusomana. ariko njya nibaza ikiba zo kimwe, ubu mama we niba atamufite ambabarire, iyo umubyeyi we abone ibintu nkibi yumva abaye ate, tuge tureka kwitesha agaciro no gutesha agaciro abo dukomoraho n’ abazadukomokaho


MAMA TETA 29 October 2017

hhhhhhhhhhhhhhhh ngo ntabwo basomanye babujijwe ni iki, iyi foto irabigaragaragaza neza ntagahane ibigaragararira amaso y’ abantu. GUSOMANA SI IMBYANZE IKIBAZO NI UKO BABISHYIRA MURI VIDEWO BAKABYIGISHA ABANA BACU