Print

Djabel yatangaje ikiri kumufasha kwitwara neza n’uko yakiriye kugaruka mu Mavubi

Yanditwe na: 30 October 2017 Yasuwe: 815

Umukinnyi Manishimwe Djabel wa Rayon Sports uri mu bakinnyi bari kwitwara neza muri iyi shampiyona igeze ku munsi wa 4,aratangaza ko imyiteguro yakoze mu kwitegura shampiyona ndetse n’inama yagiriwe n’abazi iby’umupira ariyo mpamvu ari kwitwara neza ndetse atangaza ko kuba yahamagawe mu Mavubi bimuhaye ingufu zo gukora cyane kugira ngo atazongera kuyiburamo.

Uyu musore uri ku isonga mu bamaze gutanga imipira ivamo ibitego,yatangarije abanyamakuru ko kwitwara neza yabyiteguye bihagije ndetse agiye gukora cyane kugira ngo atazongera kubura mu Mavubi.

Yagize ati “Nk’umukinnyi ntabwo uba ugomba gusubira inyuma, uba ugomba kuzamura urwego rwawe niyo mpamvu negereye abatoza n’abandi bazi iby’umupira bangira inama y’ibyo nakora kugira ngo imikinire yanjye ibashe kuba myiza ndetse ngere ku rwego nishimiye n’abafana babona ko ari rwiza.Narakoze cyane mu rwego rwo kwitegura iyi shampiyona ndetse numvira inama z’abatoza niyo mpamvu ndi kwitwara neza.”

Uyu musore uvuka mu karere ka Gatsibo yatangaje kandi ko kuba yaje mu ikipe y’igihugu ari amahirwe menshi abonye ndetse agiye gukora cyane kugira ngo atazongera kubura mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati “Ni ibintu bishimishije kuko iyo uri umukinnyi ukitwara neza mu ikipe yawe ndetse ukabona amahirwe yo kwerekeza mu ikipe y’igihugu biba ari ibintu byiza kandi bigutera imbaraga zo kumva ko utaruhira ubusa ko ibyiza ukora hari ababibona.Ni ibintu nshimira Imana kanndi ngomba gukora cyane kugira ngo ntazongera kubura mu Mavubi."

Djabel amaze gutangira imikino yose ya Rayon Sports muri iyi shampiyona aho akomeje gushimwa n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda ndetse n’umutoza Karekezi aherutse gutangaza ko ibyo uyu musore ari gukora bimushimishije.