Print

Inama y’inteko rusange ya FERWAFA yatangaje amabwiriza azagenga amatora

Yanditwe na: 30 October 2017 Yasuwe: 313

Ku munsi w’ejo taliki ya 30 Ukwakira 2017,nibwo habaye inama y’inteko rusange ya FERWAFA yabaye aho yize ku bijyanye amategeko agenga amatora ya FERWAFA (Code Electrorale) ndetse banatoye akanama k’amatora banemeza akanama nkemurampaka.

Iyi nama yabereye kuri lemigo Hotel,yize cyane ku bijyanye n’amatora ahanini aho yemeje ko:

Yemejeko amatora azaba tariki ya 30/12/2017.

Manda y’imyaka 4 uwiyamamaje akaba ashobora kwiyamamaza muzindi manda 2 bivuze ko president ashobora kuyobora imyaka 12.

Umukandida wemerewe kwiyamamaza ari ufite hagati y’imyaka 28 kugeza kuri70 ndetse akaba amaze nibura imyaka 2 mu myaka 5 ishize ari mu mupira w’amaguru cyngwa se akaba yarabaye nk’umutoza,umusifuzi cyangwa se umukinnyi.

Nkuko itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribiteganya hagomba kuboneka 30% by’abagore.

Kalisa Adolphe ’Camarade’ usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa APR FC niwe watorewe kuba Perezida w’akanama gashinzwe amatora, aho azungirizwa na Boniface Nsabimana wa La Jeunesse.

Niyobuhungiro Fidele wa Mukura VS, Muhozi Masuhuko Paulin wa Gakenke WFC na Ndashimye Emmanuel wa Bugesera Fc) bakaba na bo batorewe kujya muri aka kanama k’amatora ka FERWAFA.

Murwanashyaka Gregoire Masista (Gicumbi Fc) na Muyonde Augustin bakaba batowe nk’abasimbura b’umuntu uwo ari we wese wagira ikibazo muri aka kanama.
Amatora y’ubuyobozi bwa FERWAFA azaba tariki ya 30 Ukuboza muri uyu mwaka abere kuri Lemigo Hotel saa tatu za mu gitondo.

Kandidatire zigomba kugezwa ku bunyamabanga bukuru bwa FERWAFA iminsi 30 mbere y’uko amatora aba bivuze ko abakandida bazamenyekana ukwezi kumwe mbere y’amatora