Print

LowestRates.ca Cycling Team yatangaje intego zayo muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka

Yanditwe na: 31 October 2017 Yasuwe: 223

Ikipe ya LowestRates.ca Cycling Team yo muri Canada yigaragaje muri Tour du Rwanda iheruka ubwo yatwaraga uduce 2, yatangaje gahunda ifite muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka aho bifuza gutwara uduce (etapes) turenze utwo batwaye ndetse no gufasha umusore wabo Brett Wachtendorf uzi kuzamuka cyane kuba yakwegukana iri rushanwa.

Iyi kipe igiye kwitabira Tour du Rwanda ku nshuro ya 2 yikurikiranya,aho ubuheruka begukanye uduce 2 twatwawe na Rugg Timothy werekeje muri Bikeaid yo mu Budage.

Babinyujije ku rubuga rwabo rwa Interineti bemeje ko uyu mwaka bifuza kwigaragaza kurushaho bagatwara uduce turenze kutwo batwaye ndetse bakitwara neza ku rutonde rusange.

Iyi kipe izaba ihagarariwe n’abasore 5 barimo Brett Wachtendorf uzahatana ku rutonde rusange kubera ubuhanga afite mu kuzamuka, Edward Greene nawe azi kuzamuka niwe witezweho kuzafasha uyu Brett guhangana n’abandi bakinnyi ku rutonde rusange.

Rugg Thimothy yafashije Lowestrates.ca kwegukana uduce 2 ubushize

Mu bandi basore iyi kipe izitabaza ni Stephen Keeping, Jules Cusson-Fradet na Cameron McPhaden.Aba basore batatu bahawe inshingano yo kuzafasha bariya 2 twavuze hejuru muri iri rushanwa.

Iyi kipe yatangaje ko yishimiye kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya 2 ,kubera ubushyuhe bw’abafana ndetse no guhangana kuba muri iri rushanwa riri ku rwego rwa 2.2.