Print

Messi,Cristiano na Neymar batewe ubwoba n’umutwe witwaje intwaro abaha gasopo(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 31 October 2017 Yasuwe: 2970

Umutwe witwaje intwaro ugendera ku mahame y’idini ya Islam ISIS watangiye gusohora ubutumwa buburira bamwe mu bakinnyi b’ibihangange muri ruhago ko nibibeshya bakitabira igikombe cy’isi bazahahurira n’akaga gakomeye cyane.

Mu gihe hategerejwe igikombe cy’isi kizabera mu gihugu cy’Uburusiya umwaka utaha wa 2018 umutwe wa ISIS watangiye kuburira abantu bazitabira iki gikombe ko batagomba kwizera umutekano kuko bazahahurira n’akaga batigeze babona mu mateka.

Messi na Neymar batewe ubwoba n’umutwe wa ISIS

Uyu mutwe wifashishije amafoto y’aba bakinnyi hakoreshejwe uburyo buhambaye bw’ikoranabuhanga mu guhindura amafoto ugaragaza Messi, Ronaldo na Neymar bari mu bihe bibi birimo no kwicwa n’uyu mutwe.

Ronaldo nawe ari mu batewe ubwoba n’uyu mutwe

Ibikorwa nk’ibi byo gushaka guhungabanya umutekano ku bibuga ntibivuzwe mu gihugu cy’Uburusiya gusa kuko mu minsi yashize igihugu cy’ubufaransa nacyo kibasiwe n’ibi bitero ndetse umutekano warakajijwe cyane ubwo iki gihugu cyakiraga imikino y’igikombe cy’ibihugu by’Uburayi (EURO).