Print

Gahunda y’IMBONI izafasha u Rwanda mu ishyinguranyandiko

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 31 October 2017 Yasuwe: 315

Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho Jean Phillibert Nsengimana aratangaza ko gushyingura inyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga bifasha abazikeneye kuzibona ku gihe kandi mu buryo bworoshye.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu y’ishyinguranyandiko yatangiye mu mwaka wa 2012, minisiteri zose n’ibindi bigo bya leta birenga 100, byatangiye gukoresha uburyo buzwi nk’IMBONI, bwo kubika inyandiko hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse ubifitiye uburenganzira akayibona atavuye aho ari kandi ku gihe yifuza.

Hari kandi inzego zimwe na zimwe zifite uburyo bwihariye bwo kubika inyandiko hifashishijwe ikoranabuhanga, bitewe n’ibyo zikora, zirimo uburyo bwo kubika inyandiko za GACACA, amakuru yerekeye abinjira n’abasohoka n’amakuru yerekeye imikoreshereze y’imari ya leta. N’ubwo hari intambwe imaze guterwa muri uru rwego ariko, mu ngendo komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage yasuye zimwe mu nshinguranyandiko isanga hakiri ibibazo.

Nibyo senateri Niyongana Gallican, perezida w’iyi komisiyo agarukaho. Ati, "Hari igihe zabaga ari nk’umwanda usanga no kuzibika zibitse ahantu mu buryo bwo kuzivanaho, zirunze ahantu, zuzuye umukungugu, ndetse zishobora no kwangirirka. Icyo ngicyo ubona abantu bose bamaze kumva ko inyandiko ari umutungo ukwiriye gusigasirwa. Ariko noneho, inyandiko ntabwo akamaro kazo ari ukuba zibitse gusa. Ubundi akamaro k’inyandiko ni ibizirimo kuba bizwi, abantu banabibona banabikoresha. Ariko hari inyandiko nyinshi cyane, yego zibitse, ariko zitabitse muri bwa buryo bw’ubunyamwuga bwo kuvuga ngo ibikubiye muri ziriya nyandiko turabizi, turabikoresha, n’undi wabikenera yaza tukabimushyikiriza."

Minisitiri w’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, avuga ko uko systeme y’IMBONI izakomeza kubakwa no gukoreshwa n’inzego zinyuranye, ari nako kubona amakuru hifashishijwe ishyinguranyandiko bizoroha, kuko hari urwego rushinzwe guhuriza hamwe izo nyandiko.

Yagize ati, "Hari ububiko buhuriweho, muri data center inyandiko iba irimo, ufite urufunguzo bwo kugera aho inyandiko ibitswe we ashobora kuba yayigeraho. Ibyo biratanga ikizere ko amakuru yacu abitswe, cyane cyane aho iriye systeme itangiriye gukoreshwa n’abayifite, kuko ntabwo ari bose bayikoresha, kandi ntabwo yakoreshejwe igihe cyose. Tugomba gukomeza gutekereza, n’abatarayikoresha bayokoresha gute, cyangwa se ibyakozwe mbere y’uko ijyaho bizagenda gute, bizahuzwa gute? Hakaba rero haragiyeho ikigo cya leta cyitwa RALSA gishinzwe ibyo byose kubihuza."

RBA