Print

Namuhaye ubusugi bwanjye anyizeza ibitangaza none aranyandagaje,Mbigenze nte koko?

Yanditwe na: Martin Munezero 1 November 2017 Yasuwe: 3430

Umukunzi w’urubuga umuryango.rw yaratwandikiye atugezaho ikibazo kimukomereye yifuza ko abasomyi barwo bamufasha bakamugira inama kuko we byamaze kumurenga.

Uyu mukobwa ufite ikibazo kitamworoheye yakitugejejeho muri aya magambo:

Muraho basomyi beza b’urubuga umuryango.rw. Maze iminsi nkurikirana uburyo mugira inama ababagejejeho ibibazo bafite maze mbona ni byiza kandi inama zanyu rwose zirubaka. Akaba ari yo mpamvu nanjye mbagannye ngo mungire inama kuko ndaremerewe cyane ndetse maze kwiyanga ku buryo ntazi icyo nakora.

Ntabatindiye rero ikibazo cyanjye giteye gitya: Ndi umukobwa mfite imyaka 25 nkaba nari maze imyaka 4 nkundana n’umusore rwose mukunda cyane kandi nawe nkabona anyereka ko ankunda. Dutangira gukundana nari naramubwiye ko tutazakora imibonano mbere y’uko tubana maze nawe arabyemera. Gusa uko iminsi yagiye ihita twagiye twiyumvanamo cyane kandi tugahura kenshi.

Nagiye mwizera cyane kubera uko namubonaga n’uko yanyitwaragaho ndetse ageraho ambwira ko tuzabana maze numva ndamukunze kurushaho. Kubera ukuntu rero nari maze kumukunda no kumwizera ndetse no kuba yari yaramaze kunyizeza ko niyo byagenda gute tuzabana, twageze aho tuza kwisanga twaryamanye.
Mu by’ukuri sinigeze mbihangayikira cyane kubera ko namukundaga cyane ndetse numvaga urukundo rwacu rugiye gukomera kurushaho.

Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka ni bwo yanteye inda maze nkibimenya mpita mbimubwira numva ari bwishime wenda tukaba twanapanga uko twakora ubukwe gusa ibyo nabonye kugeza n’ubu sindabyiyumvisha. Yambwiye nabi arantuka mbanza kugirango ndarota gusa naje gusanga ntarota. Yambwiye ko atari we utera inda wenyine, ko nta cyamwemeza ko ari iye, ko nagiye kwishinza ku bahungu none nkaba nshaka kuyimwegekaho n’andi magambo mabi cyane numva umutwe ugiye gusaduka neza neza.

Yahise anyirukana ndetse ambwira ko ntagomba kongera kumuvugisha. Kuva icyo gihe ndamuhamagara ntayifate, mwandikira sms ntansubize, n’iyo duhuye ntansuhuza rwose ubu agahinda mfite kazwi n’Imana gusa.

Ubu inda ifite amezi 2 nibaza uko nzabibwira iwacu bikanyobera n’ukuntu bajyaga bambuza gukururukana na we sinumve, ntaho mfite najya nibura ngo mbave mu maso kuko nta bushobozi mfite bwo kwitunga. Natekereje ibyo kuyikuramo numva binteye ubwoba ikindi sinzi aho nayikuriramo. Ubu se nziyahure? Nzabigenze nte koko? Ndabinginze nimungire inama y’icyo nakora.


Comments

Uc Wesley Mtulivu 2 November 2017

Ihangane kuko guhemukirwa bibaho


Emmy 2 November 2017

Sister pole san, ibyo bibaho humura Imana irakubona, mureke uwo mutipe maze maze utegereze ubyare icyo kibondo kdi uzabaho neza,nib uri umwari w’umutima kdi wubaha, please give me your 4ne number then after i will tell U!!


Felicien . 1 November 2017

Mukobwa Ihangane Bibaho Mubuzima,gusa Mureke Kko Ntabwo Ariwe Mugabo Wenyine Gusa Nimba Uziko Uri Mwiza Bigaragarira Buriwese Kuburyo Waba Mutima Wurugo Send Me Your 4ne Number Tuvugane.


1 November 2017

kubera ko benshi urukundo bakundana baba batiragije imana mu rukundo rwabo,ivyo kenshi na kenshi birashika kubera baca bibagira imana basigara barongorwa na satani. izere imana,wishiremwo ko ishoboye kuvyagushiye izogucira inzira.kandi wiyumve amahoro imbere y’imana.


1 November 2017

Mugenzi ntabwo nokubwira ngo wiyahure canke ngo utikuremo. Oya. Gusa wabaho nabi canke neza vyose biva ku Mana. Nubwo uyu mugabo wawe ayavyakiriye neza wenda wasanga bwari ubukene yarafite kandi nta mugabo atabanza gukangwa iyo yumvise uwo bakoranye guhuza ibitsina avuze ko yasamye inda (atwite) ubwo rero iremeshe kumbure azoza agusange murere umwana. Ariko ntiwice iyo nzirakarengane imbere ni heza.


Patrick 1 November 2017

Nakundi Byihanganire Kuku IMANA Isubirizigihe kuburyonawe Byamubaho Akabyicuza Uzizere IMANA Uyisabe Imbabazi Izagusubirizabidatinze Uzabibwire Mbereyokubyicuza Imbere Y ’ IMANA BAZAKUBABARIRA NIWIZER IMANA.


Musinga felix 1 November 2017

Wowe tuza wiyakire ubundi ubibwire abayeyi bawe bazagutuka arikontacyo bazagutwara ubundi uzamubyare umurere uwomuhemu umureke


yihangane kdi umugore nubyara.mumpuze nawe 0788297372 1 November 2017

yihangane kbsa.mumpuze nawe 0788297372


UMUGINGA 1 November 2017

HHHHH ARIKO SE NKAWE UBU UFITE IKIBAZO KI, KO ARI UBUSUGI WAMUHAYE SE BOSE ARI UBUZIMA. UBU SE UNTEREZA KO MURI TWESE ABAGIFITE UBUSUGI CG UBUMANZI ARI BANGAHE? ITURIZE NTA MUSORE UZAKWANGIRA KO WATAYE UBUSUGI AZAKWANGIRA INDI MPAMVU. IKINDI NTIHUBAKA UBUSUGI HUBAMA UMUTIMANAMA NO KUJYA INAMA HAGATI Y’ ABASHAKANYE. UBUSE NIBANGAHE INGO ZINANIRA KANDI BARASHATSE ARI ZA MASUGI. "ubufite abukomereho ariko uwabutakaje aracyari umuntu"