Print

Niba uzira ko utazi gutereta, reba amasomo wagenewe yagufasha kwegukana umukobwa wifuza

Yanditwe na: Martin Munezero 1 November 2017 Yasuwe: 9856

Kenshi biragora kwigarurira umutima w’uwo ukunda ndetse bamwe birabananira burundu kubera kutamenya icyo bakora kugirango umukunzi wabo arusheho kubakunda no kubishimira nyamara si ibintu bikomeye kuko ari utuntu duto baba basabwa gukora gusa.

Dore uburyo 3 bwagufasha kwigarurira umutima w’umukunzi wawe ndetse akagukunda kurushaho:

1. Gerageza kumarana na we igihe kinini:

A) Gerageza kubona umwanya muri gahunda zawe wo kuba uri kumwe n’umukunzi wawe: N’ubwo waba ufite akazi kenshi bingana gute, niba ushaka gukomeza gukundana n’umukobwa w’inshuti yawe ugomba kugira umwanya uhagije wo kuganira na we.

B) Gerageza umwereke ko umutekereza n’ubwo mwaba mutari kumwe: Nuba wabuze umwanya wo kuba wahura na we, mwereke ko wifuza kumubona. Si byiza ko ubikora kenshi cyane kuko bishobora kumubangamira ariko iyo ubikoze neza bituma yumva akunzwe kandi akumbuwe. Urugero nyuzamo umwandikire ubutumwa bugufi umubwire ko umukumbuye.

C) Gerageza kumworohera kugirango muhuze umwanya: N’ubwo waba ugira akazi kenshi gerageza umwereke ko wifuza kuganira na we igihe cyose n’aho ari ho hose. Mushobora kuba kumwe gusa musangira ibya saa sita, cyangwa ukamusura ari kumwe n’ababyeyi be.

2. Gukemura neza ibyo mutumvikanaho

A) Gerageza gufunguka mu bitekerezo: Ugomba kumenya ko we ari we kandi ko ugomba kureka agafata ibyemezo bimwe na bimwe nta kumurwanya.

Urugero ashobora kuba ashaka kwishyirishaho tatoo(ibishushanyo ku mubiri) kandi wowe utabikunda gerageza kubyihanganira hari n’ubwo wazageraho ukabona icyo gishushanyo ari cyiza.

B) Gerageza kutavugana umujinya: Iyo ukundana n’umuntu haba ubwo ugira umujinya cyangwa ukagaragara nk’udashoboye kwihangana bitewe n’ibyabaye hagati yanyu.

Urugero niba ubona ugeze ku kigero cyo kurwana cyangwa gutukana gerageza gutuza kandi ube nk’umuntu w’imfura kugirango mubashe kuganira aho kurwana. Uramenye ntuzamukankamire.

C) Musabe ibitekerezo ku bintu binyuranye: N’ubwo hari bimwe mwaba mutaremeranijweho ntukwiye gutinya kumubaza uko yumva ibintu bimwe na bimwe ibi bizagufasha kurushaho kumumenya ndetse binamwereke ko uha agaciro ibitekerezo bye.

D) Niba utsimbaraye ku cyemezo wafashe bikore gipfura: Niba hari ibyo mutumvikanyeho kandi ukabona ugomba gukoremera ku cyemezo cyawe, bikore gipfura kandi umwereke ko umwubashye.

Urugero mubwire uti: "Simbizi neza gusa ndumva ntekereza ko uko nabikubwiye ariko nzabikora gusa hari bimwe mu byo wambwiye nabonye ngomba kuzifashisha"

3. Kumufata nk’amata y’abashyitsi:

A) Gerageza kumarana na we umwanya munini kandi umukorera ibyo akunda: Ntugomba kumutegeka ko mugomba kujya kureba cinema cyangwa gusohokera aho ukunda ahubwo mubaze icyo yifuza gukora kandi ugerageze kumarana umwanya munini mukora icyo kintu. Ibi ntibivuze ko utamubwira ibyo na we ukunda gusa ugomba kugerageza gukora ibimushimisha kurushaho.

B) Mwereke agaciro afite n’uburyo ari uw’ingenzi kuri wowe: Mubwire uburyo ari mwiza, shima imyitwarire ye niba yakoze neza ndetse n’ibindi. Uzirinde gukabya gusa ariko jya unyuzamo ubimubwire.

Urugero ushobora kumubwira uti: "Uziko uzi imibare kundusha! Ntako bisa gutereta umukobwa uzi ubwenge nka we."

C) Gerageza kugirana na we ikiganiro kirambuye: Niba ujya ugira ibibazo byo kuganira na we ushobora kumubaza uko umunsi wagenze cyangwa ibyo yakoze muri uwo munsi. Nawe ushobora kumubwira ku byakubayeho cyangwa ibyo wakoze.

D) Mugenere impano: Mu by’ukuri hari ababeshya ko abakobwa bahora bifuza impano zidashira gusa ariko Kumuha impano ni byiza cyane. Gutanga indabyo ni byiza ariko ni byiza kurushaho iyo umuhaye impano yihariye kandi ukabikora umutunguye. Niba akunda umuziki mugurire ipod cyangwa ecouteur niba afite aho yari asanzwe awumvira. Ibi kandi ngo si ngombwa kubikora kuri aniversaire ye gusa ahubwo bikore umutunguye.

E) Mujyane iwanyu amenyane n’umuryango wawe: Ni iby’ingenzi cyane ko amenya ko ufite gahunda ifatika mu rukundo rwanyu. Kumujyana iwanyu akamenyana n’ababyeyi kandi ukamwereka ko aguteye ishema bimwereka ko wifuza ko urukundo rwanyu rwaramba.

Musore nuramuka ukoreye ibi bintu umukobwa mukundana akakubenga uzaba udafite impano yo gukundwa cyangwa uwo mukobwa nawe abe ari indashoboka. Gusa ni byiza ko wagerageza gukorera umukunzi wawe n’ibindi bintu byiza tutavuze hano, Gukundana kandi biba hagati y’abantu babiri n’abakobwa bakwiye kumva ko bafite inshingano zo gushimisha abakunzi babo kandi bakirinda kubashyiraho amananiza no kubarushya.