Print

Conte uri mu mazi abira yatangaje impamvu yanyagiwe na AS Roma

Yanditwe na: 1 November 2017 Yasuwe: 595

Umutoza w’ikipe ya Chelsesa FC, Antonio Conte yatangaje ko impamvu yatsinzwe ibitego 3-0 na AS Roma muri UEFA Champions League ku mugoroba, ari uko abakinnyi be batari bafte inyota yo gutsinda no kurwanira ikipe ya Chelsea nkuko byari bimeze umwaka ushize.

Uyu mutaliyani uri mu mazi abira cyane ko bamwe mu bahoze bakinira iyi kipe ndetse bayubatsemo izina bavuga ko hakwiye kurebwa impamvu yarekuye abasore nka Diego Costa na Nemanja Matic.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa AS Roma Conte yavuze ko abakinnyi be batari bafite inzara yo gutsinda no kurwanira Chelsea.

Yagize ati “Niba dutekereza ko Chelsea ari ikipe ikomeye ndetse n’abo duhanganye badutinya tuba twibeshya.Twakagombye kugira inyota yo gutsinda nkuko byari bimeze umwaka ushize.Uyu mwaka tujya tuzamuka tukongera tukamanuka ariko ntabwo byakabaye kuko niba turi ikipe ikomeye tugomba guhozaho.”



Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ko nawe ataramenya ibibazo biri mu ikipe ye ku buryo yatsindwa bene kariya kageni,aho yavuze ko umwaka ushize babonaga ibitego ariko kuri ubu yaba ubwugarizi n’ubusatirizi biri kumutenguha.

Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru baravuga ko uyu mutoza ashobora kwirukanwa kandi ubuyobozi bw’ iyi kipe irimo kuvugana na Carlo Ancelotti kugira ngo amusimbure.

Uko imikino yaraye igenze:
Itsinda A

Basel 1 - 2 CSKA Moscow
Manchester United 2 - 0 Benfica

Itsinda B
Celtic 1 - 2 Bayern Munich
Paris Saint Germain 5 - 0 Anderlecht

Itsinda C
Atletico Madrid 1 - 1 Qarabag FK
Roma 3 - 0 Chelsea

Itsinda D
Olympiacos 0 - 0 Barcelona
Sporting CP 1 - 1 Juventus

Uko imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu

Itsinda A

21:45 Liverpool vs Maribor
21:45 Sevilla vs Spartak Moscow

Itsinda F
21:45 SSC Napoli vs Manchester City
21:45 Shakhtar Donetsk vs Feyenoord

Itsinda G

19:00 Besiktas vs Monaco
21:45 FC Porto vs RasenBallsport Leipzig

Itsinda H

21:45 Borussia Dortmund vs APOEL Nicosia
21:45 Tottenham Hotspur vs Real Madrid