Print

Bugesera/G.S Ruhuha: Wa mwarimu wateye inda umunyeshuli yakatiwe iminsi 30, abandi 3 baratwite

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 November 2017 Yasuwe: 1351

Mu karere ka Bugesera, Abayobozi babiri bari mu maboko ya Polisi nyuma y’uko bahishiriye umwarimu wateye inda umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko yigishaga.Kugeza ubu, uyu mwarimu yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri,Mahoro Mukiza Richard yasobanuye ko kugeza ubu abakobwa batwite kuri iki kigo ari batatu.Yagize ati” Abana batwite ni batatu.”

Ngo muri abo bana batatu batwite nibo batumye bamwe mu bayobozi b’iri shuri batabwa muri yombi.Umwalimu witwa Olivier Uwibambe we akaba yaranakatiwe iminsi 30 y’igifungo y’agateganyo.

Ni mu gihe Umuyobozi w’iri shuri,Muzigirwa Innocent n’ushinzwe Imyitwarire y’Abanyeshuri, Thimothe Niyireba nabo kugeza ubu bari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha mu Karere ka Bugesera.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuli,Mahoro Mukiza Richard yasobanuriye Radio/TV1 ducyesha iyi nkuru icyatumye uwibambe Olivier Uwibambe atabwa muri yombi.Yavuze ko hari ibyo umuyobozi w’ikigo n’ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri bahishiriye.

Mu magambo ye,ati “Icyo bafungiwe habaye ikibazo cy’umwana utwite hano wiga mu mwaka wa mbere w’amashuli yisumbuye.Hanyuma umwana amaze gutwita ndumva twarabimenya nka tariki ya 10 z’ukwezi kwa cumi, umwana avuga ko y’uko yatewe inda n’umunyeshuri ariko ndumva Umuyobozi w’ishuri yarakoze raporo amakuru numva n’uko hari amakuru umwana yaba yaratanze ku itariki ya 09 Ukwakira avuga ko y’uko yatewe inda n’umwarimu akaba aricyo numva kibafunze n’uko uwo mwana atwite wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.”

Abajijwe niba nta cyuho kiri mu masomo bitewe n’uko abakozi batatu b’iki kigo bafunzwe, uyu muyobozi yatangaje ko bamaze gushyira buri kimwe cyose kumurongo kuburyo n’ibizamini byamaze gutegurwa.

Uyu mwarimu ukekwaho gutera inda umwe mu banyeshuli yigishaga yatawe muri yombi tariki ya 20 Ukwakira 2017 mu gihe tariki ya 25 Ukwakira 2017 aribwo Umuyobozi w’ishuri n’ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuli bafunzwe.

Tariki ya 27 Ukwakira 2017 Ikinyamakuru UMURYANGO twasohoye inkuru yavugaga kuri uyu mwana w’umukobwa wasambanyinjwe na Mwarimu we ndetse n’umunyeshuri [Uyu yamaze gutoroka ndetse aracyashikishwa] wigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Icyo gihe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Kayihura Jean De Dieu yabwiye UMURYANGO ko uyu mukobwa afite imyaka 17 y’amavuko akaba yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye wo mu Murenge wa Ruhuha Mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba mu bihe bitandukanye ngo yagiye asambanywa n’umwarimu we ndetse n’umunyeshuli.

Amaze kumenya y’uko atwite yaregeye ubuyobozi bw’Ikigo cye, amenyesha ushinzwe imyitwarire y’Abanyeshuri witwa Niyireba Thimothe anameshya umuyobozi w’Ikigo ariwe Muzigirwa Innocent ariko bamutegeka kurega uwo munyeshuli aho kurega uwo mwalimu. Ni mu ibaruwa yabandikiye nk’uko IP Jean Kayihura yabibwiye UMURYANGO.

Ngo uwo muyobozi w’ishuri yajyanye ikirego kuri Polisi yitwaje urupapuro rwa kabiri rwavugaga ko uwateye inda uwo mukobwa ari umunyeshuli nyamara urupapuro rwa mbere rwavugaga y’uko uyu mukobwa yatewe inda n’umwarimu.

Uko Polisi yakomezaga kubaza buri wese uvugwa muri icyo kibazo [Dosiye]; uyu mukobwa yaje guhamagazwa kuri Polisi asobanura ikibazo cye ndetse n’uko yatewe inda.Byageze aho uyu mukobwa avugisha ukuri avuga ko yaryamanaga na mwarimu we ndetse n’umunyeshuli biganaga.

UMURYANGO ufite amakuru yizewe ahamya ko muri iki kigo abakobwa batwite barenze batatu n’ubwo ubuyobozi buvuga ko ari batatu, twamenye ko mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye harimo abakobwa babiri batwite.Ariko ngo uwafashe umwanzuro wo kurega uwamuteye inda ari uyu witwa Angelique.Ngo uyu mukobwa afite musaza w’umusirikare ari nawe wamufashije gukurikirana iki kirego.


Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera,Nsanzumuhire