Print

Umuvugizi w’itorero inkuru nziza yavuze kuri video yakwirakwijwe hose ari kwikinisha-AMAFOTO

Yanditwe na: Martin Munezero 2 November 2017 Yasuwe: 2569

Hashize iminsi mu Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda ishyamba atari ryeru mu bapasiteri; bamwe bambuwe inshingano, abandi bakimurwa ntibemere, bagakemangwa ko nyirabayazana ari isakara ry’amashusho agaragaza umuyobozi w’iri torero nk’uri kwikinisha.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nibwo iyo video igaragaza Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Ngaboyisonga Théoneste, yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Kuva yajya ku karubanda, hatangira kumvikana umwuka mubi mu bagize Itorero by’umwihariko abapasiteri bagenzi be.

Uretse ibyo, mu Ukwakira 2017 ubuyobozi bw’iri torero bwasabye umuterankunga waryo Pete Andrews, ibisobanuro bijyanye n’ibyo akora biteza impagarara, hakurikiraho guhindurira abapasiteri aho bakorera no kwirukana bamwe, nabyo biteza amakimbirane.

Isakazwa ry’iyo ‘video’ igaragaza umushumba yikinisha bikavugwa ko ari yo ntandaro yo guhindurira imyanya abamusabye kwisobanura no kuba yakwegura.

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru cyaganiriye na Pasiteri Ngaboyisonga avuga kuri video yateje impagarara no ku bindi bibazo bivugwa mu itorero.

Mu Itorero Inkurunziza uyu munsi hari umwuka utari mwiza, byatewe ni iki?

Bombori bombori bavuga mu Itorero Inkuru Nziza ni iy’abantu bakunda byacitse, ni abantu navuga bafite inyungu zabo. Abandi barasenga neza hano mu Mujyi no ku yandi matorero nta kibazo gihari.

Mu bapasiteri mukorana biravugwa ko hacitsemo ibice?

Nk’umupasiteri w’i Gihogwe ‘mu Karere ka Gasabo’ ahamaze imyaka nka 20 yarafite imyanya ibiri, uwo kuyobora itorero hamwe n’uwo kuyobora ikigo gihugura abashumba. Turavuga tuti rero turabona nta terambere rigaragara mu ruhande rw’itorero, wowe komeza uyobore ikigo gihugura abashumba, itorero riyoborwe n’undi.

Mu myaka ibiri ishize yacukuye fondasiyo ngo agiye kubaka urusengero ariko na n’ubu byahereye muri aho. Hari ibintu byo gutanga akazi, akatubwira ko habayeho ipiganwa kandi nta ryabaye […] niba uganirije umushumba mu ibanga akabishyira hanze natwe tuba tugomba kubivugaho.

Twaramwimuye yanga kwimuka ariko icyo tuzakora tuzongera tumuhamagare tumubwire tuti ’icyemezo cyafashwe na komite nyobozi uracyemera cyangwa ntabwo ucyemera?’Niyanga hari ubundi buryo buzakoreshwa.

Umupasiteri wo mu Bugesera we yafataga amafaranga yo kwishyura ubwiteganyirize bw’abakozi akayikoreshereza ibindi, hakozwe igenzura bigaragara ko turimo ibirarane byinshi. Uwo mupasiteri rero nawe tumukozeho arahaguruka ngo video. Uwa Kimisagara nta n’ubwo ari komite nyobozi yamuhinduriye akazi ahubwo we abandi bapasiteri baravuze ngo umuyobozi wabo bamukuyeho. Abo bantu ntabwo tubaziza ibitekerezo byabo.

Mwatubwiye kuri iyo video ibagaragaza mwikinisha?

Video yabaye igikangisho. Ibyo bavuga biba bifite uko bigenzurwa n’inzego zibishinzwe za Leta kandi barabizi barabikoze. Hariho video hariho na Théoneste ibyo ni ibintu bibiri bagomba gutandukanya.

Inkomoko y’iriya video mu by’ukuri ni iyihe?

Inkomoko ntabwo nayikubwira ngo ndayizi. Ndabyumva ndabibona ariko abo nibo bakubwira inkomoko yayo. Iteka iyo hari akantu kavutse, iyo hari akantu nshaka gukora ibyo ngibyo nibyo byabaye igikangisho kugira ngo barangaze abantu.

Bivugwa ko iyi video yakwirakwijwe n’umukobwa wari ihabara yawe. Nibyo?

Uwo mukobwa ntawe uhari, ibyo aribyo byose ubivuga yagombye kujya ahagaragara akavuga imvo n’imvano yabyo kuko njye ntabyo nzi.

Bamwe mu bo mukorana bifuza ko wegura, uzegura cyangwa ntuzegura?

Njyewe ibyo kwegura ntabyo bambwiye. Naganiriye na komite nyobozi ku bibazo biba bimvugwaho, 12 mu bantu 14 komite nyobozi yarambwiye iti ’wowe shikama nta kibazo tugufiteho kandi njyewe ndacyafite igihe cyo gukora’. Ubundi umuntu aba umugabo kubera ukuntu yitwaye mu kibazo. Abo ngabo bakubwira ibyo ni ba ‘opportuniste’ kandi nanakubwire bifite ababyihishe inyuma dukorana hano bashaka imyanya.

N’iyo video ndabizi ko abakirisitu bacu ntabwo bayizi kandi n’ababizi hari abagenda babibashyira bagamije kugira ngo kanaka bamusige ibara bamwandagaze. Niba abantu bamaze imyaka n’imyaka abaterankunga babanyuzaho amafaranga, uwo muntu ntiwagira icyo umuhinduraho araguhimbira.”

Uyu muyobozi avuga ko ibibazo Inkurunziza ifite, bifite imizi mu bayobozi bamwe kubera indonke bakura mu baterankunga babapfumbatiza amafaranga aho kuyashyira mu Itorero ngo akoreshwe mu buryo bufitiwe ibisobanuro.

Icyicaro gikuru cy’itorero inkuru nziza kibarizwa mu mujyi wa Kigali

Afatanyije na komite nyobozi y’Itorero bakaba barafashe ingamba zo kuganira ku bibazo biri mu buyobozi bakirinda kubyinjizamo abanyetorero.

Umunyamakuru w’IGIHE yagerageje gushaka abapasiteri bavugwa muri iyi nkuru ntibyamukundira ariko aho bazabonekera, bazahabwa umwanya bagira icyo bavuga ku bibavugwaho.

Uyu muyobozi asobanuye ibi mu gihe urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rufite n’amadini mu nshingano zarwo rwatangaje ko rugiye kwinjira mu kibazo cy’iri torero mu rwego rwo guhosha no gufasha iri torero gukemura ibibazo biririmo bitagize ingaruka ku bayoboke baryo.


Comments

nziza elisee 8 November 2017

Niba iyo video ihari atari truquee niyegure ntakugora abantu burya kwemera amakosa ntagisebo kirimo kandi nibwo bugabo uratsimbarara mu makosa est diabolique soma imigani 28:13