Print

Sanchez yatangaje umukinnyi Wenger yaguze bikamushimisha

Yanditwe na: 2 November 2017 Yasuwe: 1030

Umukinnyi Alexis Sanchez ukina mu ikipe ya Arsenal nka rutahizamu yatangaje ko yishimiye kuza ku umusore Sead Kolasinac ndetse anatangaza ko ari umukinnyi w’igitangaza uzafasha ikipe ya Arsenal kwitwara neza.


Uyu musore wari hafi yo kwerekeza mu ikipe ya Manchester City mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi risozwa mu kwezi kwa munani,yatangaje ko yakunze imikinire ya Sead ndetse avuga ko ari umukinnyi ufite ingufu n’ubwenge yabonye Wenger yaguze.

Yagize ati “Ni umukinnyi mwiza yaba mu kibuga no mu myitozo.Afite ubunararibonye n’ingufu.Iyo turi gukinana mba nizeye ko ari buze kumpa umupira ngatsinda.Ni umukinnyi w’umunyabwenge uzi kurema uburyo bwinshi bwabyara ibitego.

Sead Kolasinac ni umunya Bosnia Herzegovina ikipe ya Arsenal yakuye muri Schalke 04 nyuma yo kurangiza amasezerano ye byatumye aza muri iyi kipe ku buntu ndetse amaze kugaragaza ubuhanga bwe dore ko yanitwaye neza mu mukino uheruka ikipe ya Arsenal yatsinze Swansea ibitego 2-1 aho yatsinze igitego cya mbere.