Print

Umugabo yakinishije ikirura ashaka kukigaburira kimugira ibiryo byacyo-AMAFOTO

Yanditwe na: Martin Munezero 2 November 2017 Yasuwe: 9472

Umugabo witwa Naiphum Promratee w’imyaka 36 y’amavuko yarokotse kubw’amahirwe nyuma yo kurumwa n’inyamaswa y’ikirura ubwo yari agisanze mu nzu ya cyo agiye kukigaburira, agashaka kugikinisha.

Uyu mugabo ukomoka muri gihugu cya Thailand yarumaguwe n’iyi nyamaswa, ubusanzwe iba mu gasozi ariko ikaba yarafashwe igashyirwa ahantu bakayitwaho ngo ba mukerarugendo bajye baza kuyisura nk’uko bimenyerewe mu bihugu byateye imbere.

Naiphum ngo yegereye iyi nyamaswa arimo kuyihereza utuntu, bimwe usanga ba mukerarugendo bitwaje utuntu turibwa two kugenda banagira inyamaswa, ubwo yahitaga imuhubuza ikamushyira hasi ikamujya hejuru na we agatabaza ariko abarinzi bakahagera yendaga kumunogonora.

Uyu mugabo wajyanwe ikubagahu kwa muganga nta mwenda yambaye ubusa, kuko indi myenda, icyo gikoko cyari cyayimushwanyagurijeho ndetse ntibanagombera gutegereza imodoka zabugenewe zo gutwara indembe.

Uyu mukerarugendo yaririwe n’iki kinyamaswa mu ntara ya Phetchabu ubwo yageragezaga kugihereza umuceri mu ndobo yari yaziritseho umugozi, hanyuma kigahita gikurura akajyana na yo mu nzu ya cyo kigahita kimwanjama.




Bamukijije iki kirura nyuma yo kumugira intere, yenda gupfa


Comments

Huge 3 November 2017

Wiwe Epa we nawe uzegere intare igusokoze muribiyo si nshya yawe. Plzzz uzabanze umpamagare mbifotore nk’uyu.


Mazina Epa 2 November 2017

C’est bizarre!! Ba mukerarugendo bicwa n’inyamaswa ni benshi.Ese mwaba muzi ko mu isi nshya dutegereje izaba Paradizo,tuzaba dukina n’intare,inzoka,etc...(Yesaya 11:6-8).Nubwo abantu nyamwinshi bakeka ko twaremewe kuzajya mu ijuru,ntabwo ariko Bible ivuga.Iteka Bible yigisha "Ijuru rishya n’isi nshya " (2 Petero 3:13).Ndetse na YESU yigishaga isi nshya ya paradizo (Matayo 5:5).Abantu beza bamwe bazasigara mu isi nshya,ariko abantu babi bose bazarimbuka.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Nkuko Bible ibivuga ahantu henshi,hari abantu bake bazajya mu ijuru.
Imana izabaha akazi ko kuyobora isi nshya (Daniel 7:27).Icyo mugomba kumenya nuko isi nshya n’ijuru hombi hazaba ari ahantu heza cyane,nta kibazo na kimwe gihari.