Print

Gitifu w’ akarere ka Gicumbi yatawe muri yombi ataramara umwaka muri akazi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 November 2017 Yasuwe: 4557

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi na babiri mu bakozi bakurikiranyweho kunyereza umutungo no gukora inyandiko mpimbano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi Bernard Bihezande na Jacques Nkezurundi, umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu karere ndetse n’ umukozi mu ishami ry’imiyoborere batawe muri yombi kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Innocent Gasasira yatangaje ko aba uko ari batatu bafungiye kuri sitasiyo ya byumba

Yagize ati: “ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi witwa Bihezande Bernard, hakaba n’undi witwa Nkezurundi Jacques, umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gicumbi, aba bombi bagashwe ku mugoroba w’ejo tariki ya mbere Ugushyingo 2017, bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya Byumba mu karere ka Gicumbi.

Uyu munsi tariki ya 2 Ugushyingo 2017 hafashwe undi witwa Mukunzi Phocas, nawe ni umukozi ushinzwe imiyoborere myiza, bose uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.

IP Gasasira yavuze abatawe muri yombi bakekwaho guhimba inyandiko igaragaza ko hari ibikorwa bitandukanye byakozwe, iyo nyandiko ikaba yarasabaga ko akarere kakwishyura ibikorwa bitabayeho bifite agaciro ka Miliyoni icumi(10,000,000Fr). Iyi nyandiko ngo yatahuwe amafaranga atarasohoka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi Bernard Bihezande atawe muri yombi mu gihe nta mwaka urashira uwo yasimbuye Fidele Byiringiro atangaje ko yeguye ku mirimo ku mpamvu ze bwite.

Tariki 25 Ugushyingo 2016 nibwo hamenyekanye amakuru y’ uko Fidele Byingiro yasezeye aka kazi ku mpamvu ze bwite.

Mu gitabo cy’ amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kuri ubu kirimo kuvugurwa, icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta gishobora kuzahindurirwa izina kikitwa ’Ubujura’


Comments

Amazima 3 November 2017

Ababishinzwe bashakake umuti ku kibazo cy’ amafaranga ya Leta anyerezwa. Kubita ibisambo ntibihagize


Amazima 3 November 2017

Ababishinzwe bashakake umuti ku kibazo cy’ amafaranga ya Leta anyerezwa. Kubita ibisambo ntibihagize


oliva 3 November 2017

Nta n’ umwaka aramara kweli agakora amanyanga nkayo, u Rwanda rukeneye inyangamugayo


3 November 2017

Miliyoni 10 ubwo zari zigiye. Turashimira uwagize uruhare mu gutahura ayo manyanga