Print

Dore ibibazo utuma umugore yibaza iyo muryamanye nturangize-REBA HANO

Yanditwe na: Martin Munezero 3 November 2017 Yasuwe: 8890

Gutera akabariro ni ingenzi ku bashakanye kikaba n’igikorwa gishimangira urukundo rwabo, ariko n’ubwo bimeze gutyo iyo hagize utarangiza muri bo usanga batagera ku byishimo byabo neza.

Ubundi ntibimenyerewe ko umugabo atera akabariro ntarangize ahubwo usanga abagore aribo bikunda kubaho cyane ugereranyije n’abagabo.

Burya iyo umugabo ateye akabariro ntarangize bisigira umugore ibibazo byinshi birimo gutekereza niba ari mubi cyangwa umugabo atanyuzwe n’uburyo yitwaye mu gikorwa cyo gutera akabariro.

Ibi ni bimwe mu bibazo umugabo ukora imibonano mpuzabitsina ntarangize asigira umugore.

-Ese uyu mugabo yarangije sinabimenya?
- Ese mubaze impamvu atarangije ?
- Ese buriya byatewe n’uko ndi mubi ?
- Umugabo wanjye se abona nteye nabi ?
- Ese ntiwasanga uyu mugabo atari muzima ?
- Ese ntiwasanga uyu mugabo afite ikindi kibazo ?
- Ese buriya ubutaha bizagenda gute ?
- Wabona ibyanjye nawe birangiriye aha ?
- Ese umubiri wanjye ni mubi ntago yawishimiye?
- Ese ntago namuteye ubushake bihagije?
- Ese ntago ankunda?
- Ese bibaho ko umusore atarangiza?
- Ese sinamuryohereje bihagije ?
- Ese ni igiki nkwiye gukosora ?
- Namubwiye nabi se ku buryo aribyo bitumye atarangiza ?

Mugabo niba ushaka kwirinda ikibazo cyo gutera akabariro nturangize ukwiye kujya ufata umwanya uhagije wo gutegura umugore wawe mbere yo gutera akabariro kandi ukirinda gutekereza kuri business zawe wiriwemo mu gihe uri muri iki gikorwa.

Ikindi ukwiye kunywa amazi menshi ashoboka, ukihata kurya ubunyobwa n’ibinyampeke,n’ imyitozo ngororamubiri. Mu gihe wabigerageza ukabona nta gihinduka wakihutira kujya kwa muganga bakareba ikibazo ufite.