Print

Antoine Hey yatangaje ibanga azakoresha kugira ngo asezerere Ethiopia

Yanditwe na: 3 November 2017 Yasuwe: 459

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje ko azi neza agaciro k’igitego cyo hanze ndetse agiye muri Ethiopia kwitwara neza kugira ngo abashe kubyaza umusaruro aya mahirwe ya kabiri yahawe.

Uyu mutoza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo mbere y’uko ikipe y’igihugu Amavubi ihaguruka uyu munsi saa kumi.

Yagize ati “Turabizi neza agaciro k’igitego cyo hanze,kuko iyo tuza kukibona ntabwo Uganda iba yaradusezereye. Amahirwe nk’aya ya 2, si benshi babasha kuyabona, niyo mpamvu tudashobora kongera gukora amakosa ubwo tuzaba dukina na Ethiopia,dufite icyizere cyo kujyana u Rwanda muri CHAN 2018.”

Uyu mutoza yavuze ko ikipe ya Ethiopia yayize cyane ndetse yaganiriye n’umutoza wa Sudan usanzwe ari inshuti ye ndetse ikipe ye niyo yari yasezereye Ethiopia,bimuha icyizere cyo gufasha ikipe y’u Rwanda kwitwara neza.

U Rwanda ruzahura na Ethiopia ku cyumweru taliki ya 05 Ugushyingo 2017 mu mukino ubanza, aho bazacakirana nyuma y’icyumweru taliki ya 12 Ugushyingo 2017, i Kigali.