Print

Kiyovu Sports yiteguye kubakira ku ntsinzi ya APR FC imbere ya Gicumbi FC

Yanditwe na: 3 November 2017 Yasuwe: 320

Ikipe ya Kiyovu sports irakina na Gicumbi FC kuri uyu munsi taliki ya 03 Ugushyingo 2017 mu mukino umutoza Cassa Mbungo yavuze ko biteguye kubakira ku ntsinzi babonye ubushize ubwo batsindaga ikipe ya APR FC igitego 1-0.


Nyuma y’imyaka 12 Kiyovu sports itazi uko gutsinda APR FC bimera yabashije kubigeraho ubushize none kuri uyu munsi yerekeje mu majyaruguru y’u Rwanda kwesurana na Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’uyu mwaka wa 2017-2018.

Mu kiganiro Cassa Mbungo yagiranye n’abanyamakuru ku wa kane taliki ya 03 Ugushyingo 2017,yavuze ko nubwo bitoroshye gutsindira Gicumbi iwayo bazakora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze kwitwara neza.

Yagize ati “Intego yacu ni ugukomeza gutsinda kugira ngo tubashe gukomeza kuza hafi ku rutonde rwa shampiona.Ntabwo byoroshye gutsindira Gicumbi FC iwayo gusa tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dukomeza kwitwara neza nkuko byagenze ubushize.”

Kiyovu sports yatsinze APR FC mu mukino wa shampiyona uheruka iraza gucakirana na Gicumbi FC yanyagiwe na AS Kigali ibitego 4-0 ndetse irakina idafite kapiteni wayo Uwingabire Olivier wahawe ikarita itukura ubushize mu gihe Kiyovu Sports irakina uyu munsi idafite Ngirimana Alexis na Kabura Muhammed .

Uko imikino y’umunsi wa 5 wa shampiyona iteganyijwe:
Uyu munsi
Gicumbi FC-Kiyovu (Gicumbi-15h30)

Ejo tariki 04-11-2017
Kirehe FC-Miroplast FC (Kirehe-15h30)
Sunrise FC-Marines FC (Nyagatare-15h30)
Etincelles FC-Amagaju FC (Rubavu-15h30)

Tariki 05-11-2017
Mukura-Musanze FC (Huye-15h30)