Print

Tour du Rwanda : Ikipe imwe yikuye mu irushanwa, Bike Aid itangaza ikipe ikomeye izaserukana

Yanditwe na: 3 November 2017 Yasuwe: 629

Ku munsi w’ejo nibwo hamenyekanye inkuru y’uko imwe mu makipe 14 yagombaga guturuka hanze aje kwitabira Tour du Rwanda, Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani yikuye mu irushanwa nyuma y’impanuka y’umwe mu bakinnyi 5 bayo yagombaga kuzana mu Rwanda mu gihe Bike Aid yatangaje ikipe ikomeye bazakoresha muri Tour du Rwanda.

Kuvamo kwa Interpro Cycling Academy bivuze ko iri siganwa rizitabirwa n’amakipe 16 harimo 13 avuye hanze y’u Rwanda ndetse n’amakipe 3 yo mu Rwanda.

Ku rundi ruhande.ikipe ya Bike Aid yo mu gihugu cy’Ubudage yamaze gutangaza ikipe ikomeye izamanura muri Tour du Rwanda aho izaba irangajwe imbere na Kizigenza Nicodemus Holler watwaye Tour du Cameroon na Tour of Poyang Lake yo mu Bushinwa muri uyu mwaka aho yarangije ku mwanya wa 3 ku rutonde rusange muri La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon uyu mwaka.

Abandi bakinnyi barimo Umuholandi Adne van Engelen, watwaye irushanwa rya Romsee-Stavelot ryo mu Belgium umwaka ushize.Hari kandi abanya Kenya 2 Salim Kipkemboi na Suleiman Kangangi ndetse Geoffrey Langat.

Iyi kipe ifite intego yo kwegukana umwenda w’umuhondo muri Tour du Rwanda babifashijwemo n’Umudage Nicodemus Holler umaze kumenyera amarushanwa nyafurika.