Print

Kiyovu Sports itsinze Gicumbi FC ikomeza gushimangira ubudahangarwa bwayo muri shampiyona

Yanditwe na: 3 November 2017 Yasuwe: 1263

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka,yongeye kubona amanota 3 kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 03 Ugushyingo 2017 ubwo yatsindaga Gicumbi FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Fabrice Mugheni ku munota wa 42.

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze APR FC ku mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona ndetse ikabasha guhagarika agahigo kari kamaze imyaka 12 idatsinda APR FC ,kuri uyu wa Gatanu imaze gutsinda umukino wa 3 muri shampiyona aho biyifashije kurara ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Nubwo ikipe ya Police FC itarakina umukino wa 5 niyo iyoboye shampiyona n’amanota 9 n’ibitego 3 mu gihe Kiyovu nayo ifite amanota 9 gusa yo imaze gukina imikino 5 nta mwenda w’igitego ifite ndetse nta n’icyo izigamye.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Gicumbi FC
: Nshimiyimana Jean Claude, Makowe Alexandre, Muhumure Omar, Myango Ombeni, Nizeyimana Junior, Kwizera Jean Luc, Ndarabu Hussein, Ruribikiye Schadrack, Nkurunziza Sadi, Nzitonda Eric, Tuyisenge Yassin.

Kiyovu Sports: Ndoli Jean Claude, Mbogo Ally, Uwineza Aime Placide, Ahoyikuye Jean Paul, Uwihoreye Jean Paul, Habamahoro Vincent, Kakule Mugheni Fabrice, Mustapha Francis, Sebanani Emmanuel ’Crespo’, Habyarimana Innocent ’Di Maria’, Nizeyimana Jean Claude.

Uko imikino y’umunsi wa 5 wa shampiyona iteganyijwe:

Tariki 04-11-2017
Kirehe FC-Miroplast FC (Kirehe-15h30)
Sunrise FC-Marines FC (Nyagatare-15h30)
Etincelles FC-Amagaju FC (Rubavu-15h30)

Tariki 05-11-2017
Mukura-Musanze FC (Huye-15h30)