Print

Ibiciro bya Lisansi na mazutu byongeye kuzamuka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 November 2017 Yasuwe: 450

Ikigo cy’ igihugu kigenzura imirimo imwe n’ imwe ifitiye igihugu akamaro RURA cyatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo ibiciro bya lisansi bidakwiye kurenza amafaranga 1031 ku litiro naho Mazutu ntirenze 994.

Ibiciro bya Lisansi na mazutu byaherukaga gutangazwa tariki 5 Nzeli 2017. Icyo gihe RURA yari yatangaje ko ibiciro bya Lisansi bitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 993, naho ibiciro bya Mazutu ntibirenze amafaranga 954.

Ibi bivuze ko kuri iyi nshuro lisansi yazamutseho amafaranga 38 kuri Litiro mu gihe mazutu yazamutseho amafaranga 40 kuri litiro.

Kuva muri Nyakanga 2017, ibiciro bya lisansi na mazutu bikomeje kuzamuka. Kuva muri Nyakanga Lisansi imaze kuzamukaho amafaranga 62.

Nk’ uko bigaragara mu itangazo RURA yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017, iri zamuka ry’ ibiciro rishingiye ku izamuka ry’ ibiro bya lisansi na mazutu ku rwego mpuzamahanga.

Muri iri tangazo ntabwo RURA yavuze niba iri zamuka ntangaruka rigomba kugira ku biciro by’ ubwikorezi n’ ingendo.

Itangazo rya RURA