Print

NDAGISHA INAMA: Twateye umukobwa inda turi babiri none ndi kwibaza uzegukana umwana bikanyobera!

Yanditwe na: Martin Munezero 4 November 2017 Yasuwe: 2569

Umukunzi wa Umuryango.rw yatwandikiye atugisha inama ku kibazo kimukomereye yahuye na cyo, bikamukomerera gufata umwanzuro uboneye.

Uyu mukunzi wacu utarashatse ko amazina ye atangazwa, yatwandikiye adusaba ko hamwe n’abakunzi ba Umuryango.rw, twamugira inama yamufasha kwikura mu mayirabiri arimo, biturutse ku mukobwa ukundana n’inshuti ye magara ukomeje kumwicisha ibigeragezo bihambaye kuri we nk’uko yabitubwiye.

Yagize ati: Namenyanye n’umukobwa duhuriye i Kigali numva ndamukunze cyane, gusa sinabimubwira mu rwego rwo kubijyana gake gake. Kubera rero guhora twiganirira, yakomeje kunyinjiramo nkabona kandi na we anyishimira. Nk’uko nibanaga rero mu nzu, uyu mukobwa umunsi umwe yaje kunsura kwihangana biratunanira kandi nta gakingirizo nari mfite, nshiduka twasambanye.

Kuri ubu hashize amezi atandatu, none inda ni nkuru yambwiye ko ari njye wamuteye inda nemera kujya mufasha, ariko nigira inama y’uko namusaba tukabana kuko n’ubundi ndamukunda. Ubwo naringiye kubiganirizaho inshuti yanjye y’umuhungu, natunguwe cyane no kumusanga yataye umutwe yabaye nk’umusazi.

Mubajije uko byagenze, ambwirako yateye umukobwa inda none akaba yabuze uko abigenza. Naramwegereye mubaza uwo mukobwa, anyeretse ifoto ye afite muri terefoni nkubitwa n’inkuba mbonye ari wa mukobwa nateye inda. Byarangoye kubyumva mbura uko mbigenza ariko ngerageza kurenzaho sinamwereka ko hari ibindi naba muziho.

Uwo musore yambwiyeko umukobwa amumereye nabi ngo agire icyo yakora kuko ari we wamuteye inda, kandi koko nkumva n’uwo musore arabyemera ngo kuko bari bamaze igihe baryamana.

None ubu byanshobeye nabuze icyo nakora, nimumfashe mungire inama nk’abavandimwe. Ubu se koko umwana ni uwanjye cyangwa ni uw’uwo muhungu? Mbwize ukuri uwo muhung se? mbimubwiye se agahita yumvako umwana atari uwe kandi bishoboka ko ari uwe? Ubu se naba nkibanye n’uyu mukobwa kandi maze kumenya imicoye mibi? Ndabasabye mungire inama. Murakoze


Comments

kamegeri 6 November 2017

MUHAKANIRE CYANE KO IYONDA ATARI IYAWE. NAKOMEZA KWIHAGARARAHO AKUMVISHA KO ARIYAWE,UZAMUBWIRE IZINA RYUWAYIMUTEYE.
uwo ni ikirara cyujuje ibyangombwa. ugire amahirwe abe ataraguteye SIDA.


Gatera 6 November 2017

IGISUBIZO kiroroshye.Nimuteranye amafaranga,mupimishe ADN yanyu,muzamenya uwamuteye inda.Ariko mumenye ko abasambanyi bose,kimwe n’abajura,abicanyi,etc...ntabwo bazaba muli Paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo,ni ugutekereza nabi.Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izice abantu bose bakora ibyo itubuza.Byisomere muli Ibyakozwe 17:31 na Yeremiya 25:33.
Abantu basuzugura imana,bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge,ziba zitegereje kubagwa (2 Petero 2:12).Imana yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu umwe,tubanje guca mu mategeko (Imigani 5:15-20).


4 November 2017

uwo umukobwa arakubeshya siyawe ahubwo ni umutego yari yaguteze