Print

Umunyarwanda ari mu basore b’uburanga bazavamo Rudasumbwa wa Afurika-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 November 2017 Yasuwe: 3789

Amarushanwa y’ubwiza arakataje mu ngeri zose!Ku nshuro ya 6 muri Afurika hatangajwe urutonde rw’abasore 25 bahiga abandi m’uburanga bazatoranywamo Rudasumbwa wa Afurika aho n’umunyarwanda witwa Jay ahatanye muri aya marushanwa.

U Rwanda ruhagarariwe n’umusore witwa Jean de Dieu uzwi nka Jay D akaba asanzwe amenyerewe cyane mu isi y’imideri. Uyu musore yagiye ahamagarwa mu bahatanira ibihembo no mu maserukiramuco abera hirya no hino muri Afurika.

Uyu musore ahataniye igihembo n’abandi baturuka mu bihugu n’imijyi bitandukanye, Angola, Nigeria, Congo, Tanzania, Uganda, Cote d’Ivoire, Botswana, Cape Verde, Eritrea, Gambia, Ghana, Liberia, Rwanda, Sierra Leone, Zimbabwe, Senegal, St. Helena Islands, Togo, Comoros, Ethiopia, Burkina Faso, Chad n’u Rwanda.

Hanyuma hakaza na bamwe badahagarariye ibihugu nka Mr Africa – Portugal, Mr Teen Africa, Mr Fashion Africa na Mr University Africa.

Ibirori byo gutangaza uyu Rudasubwa bizabera i Lagos muri Nigeria ku itariki ya 2 n’iya 3 Ukuboza, 2017.U Rwanda rwaherukaga guserukirwa muri 2015 na Turahirwa Moses wabaye Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa wa Afurika.
REBA AMAFOTO:



Jay D uhagarariye u Rwanda muri Mister Africa International

Akomoka muri St. Helena Islands

Uhagarariye Tanzania

Ahagarariye Uganda

Uhagarariye Cote d’Ivoire

Uhagarariye Angola

Uhagarariye Botswana

Uhagarariye Cape Verde

Uhagarariye Eritrea

Uhagarariye Ethiopia

Uhagarariye Ghana

Uhagarariye Liberia

Ahagarariye icyitwa Miyamiko

Mr Fashion Africa

Mr Teen Africa

Mr University

Mr University

Uhagarariye Senegal

Uhagarariye Sierra Leone