Print

REG BBC ikomeje kwiyubaka nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona

Yanditwe na: 4 November 2017 Yasuwe: 202

Ikipe ya REG BBC y’umukino wa Basketball ikomeje kwiyubaka bikomeye ndetse no gusenya amakipe bahanganye dore ko imaze kugura abakinnyi batatu bakomeye hano mu Rwanda barimo 2 yakuye mu ikipe ya Patriots basanzwe bahangana .


Iyi kipe iheruka gusezerera abatoza bayo barangajwe imbere n’umutoza mukuru Bahufite John,yamaze gutangaza ko yaguze abasore 3 barimo Shyaka Olivier watsinze amanota menshi mu mwaka w’imikino ushize ubwo yakiniraga Espoir BBC,Kaje Elie na Nkurunziza Walter bombi bakiniraga Patriots BBC.

Iyi kipe yatwaye shampiyona ubushize,irashaka gukomeza kuba mpatse amakipe kuko aba baje biyongera ku bihangange byayo Ngandu Bienvenu,Kami Kabange na Mukengerwa Benjamin.