Print

Nyuma yo kumenya ko abura igihe gito ngo apfe,umwana w’imyaka 9 yatangiye kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka (AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 4 November 2017 Yasuwe: 4338

Umwana w’imyaka 9 y’amavuko Jacob Thompson nyuma yo kubwirwa n’abaganga ko indwara amaranye igihe ya Cancer akabwirwa ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe gusa azaba atakiri kuri iyi isi y’abazima yatangiye kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka bisa n’aho ari iyanyuma ku buzima bwe mbere y’uko atabaruka.

Jacob ugeze ku rwego rwa kane rwa Cancer yo hejuru, mu kwezi gushize k’Ukwakira nibwo abaganga babwiye abo mu muryango we ko ubuzima bw’uyu muhungu bugeze mu marembera ko nta gihe kigera ku kwezi asigaje kuri iyi Isi.

Jacob amaze kumenya iby’iyo nkuru yifuje ko abo mu muryango we bamufasha akizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, bakamwoherereza amakarita yo kumwifuriza iminsi mikuru myiza mbere y’igihe nkuko umubyeyi we Michelle Simard yabitangarije CNN dukesha iyi nkuru .

Ubwo yakiraga ubutumwa bwo ku munsi w’icyikango

Mu busanzwe Jacob akaba yari umwana wishimirwaga cyane ndetse akarangwa n’urugwiro iteka kubera uburyo azi gutebya, kuririmba ndetse akaba afite n’impano yo gufota.


Comments

Yvonne 25 November 2017

Mana yacu ikora ibyananiranye, turakwinginze ngo ukore ibitangaza uyu mwana umuhe gukira burundu, ndakwinginze, ndakwinginze, amen


Lyly 5 November 2017

Mana nziza ishobora byose uravuga bikaba wakora bigakoreka nkweretse uyu mwana umukize cancer ndakwinginze mwizina ryawe ryera AMEN...........


fkaaaa 4 November 2017

baribesya ntazapfa igihe cye kitageze ibyo byarabananiye imana gusa niyo izi umunsi wumunu


fkaaaa 4 November 2017

baribesya ntazapfa igihe cye kitageze ibyo byarabananiye imana gusa niyo izi umunsi wumunu


gaerickon 4 November 2017

Imana ishobora byose nukuri nimumize turayinginze kandi izabikora tuyifitiye icyizere mu izina rya YESU Kristo twese tumusengere Imana ibahe umugisha.


pasi 4 November 2017

Imana izakire uyu mwana
Ntakundi byamera