Print

Sandra wizihiza isabukuru y’amavuko, 2017 ayisobanura nk’Ukuzimu kuri we

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 November 2017 Yasuwe: 2266

Umunyamideli Miss Sandra Teta wahuye n’ibibazo by’urudaca muri uyu mwaka wa 2017 , arizihiza isabukuru y’amavuko avuga y’uko uyu mwaka wamubereye mubi we agereranya n’ukuzimu.

Sandra Teta aheruka kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu Ukwakira 2016 kubera ibibazo yari afitanye n’ Ikompanyi icuruza inzoga zikomeye yitwa STS Trade yamureze muri Polisi y’u Rwanda imushinja kurigisa inzoga zifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu yahawe ubwo yateguraga ibirori bya ‘Teta All Red Party’.

Mu 2011 , uyu mukobwa w’ikimero yabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga wa kaminuza y’Imari n’Ubukungu yitwaga SFB yamaze guhinduka CBE.Nyuma y’aho yinjiye mu bijyanye no gutegura ibitaramo,izina rye ryaciweho akarongo n’itangazamakuru ubwo yinjiraga kandi mu rukundo.

Miss Teta wamaze kwiyegurira itangazamakuru aho asigaye akora kuri Radio Safi, yabaye umukunzi w’igihe kirekire wa Prince Kid nyuma baje gushwana buri wese avuga ko yahise inzira ze.

Nyuma y’aho uyu mukobwa yongeye kumvikana mu itangazamakuru, amafoto aracicikana yumvikana ari kumwe n’umukunzi we Derek wo muri Active kuri Radio zitandukanye bahamya ibyabo.

Icyo gihe yakajije umurego mu gutegura ibitaramo,arahatana azana ibyamamare mu Rwanda benshi baranyurwa.Yaje kwijandika mu manyanga atangira gutanga sheki zitazigamiwe, Polisi y’u Rwanda imutera imboni abamugurije barashyidika.

Isura ye yakomeje kuzenguruka mu mitwe ya benshi kubera kumvikana buri gihe ngo yatawe muri yombi na Polisi. Muri Werurwe 2017 Miss Sandra Teta yagejejwe muri Gereza yahoze yitwa 1930 [Gereza ya Nyarugenge] aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Mbere yo gukora aka kazi k’ubushabitsi kenshi yafatanyaga na mugenzi we Miss Vaness Uwase banahuriraga mu kiganiro ‘Rwandaful’ kuri TV1O, yateguye ibitaramo bikomeye byasize amateka nka Red Avenue, Industry Night n’ibindi

Miss Teta Sandra avuga ko y’uko akwiye kwihemba kuko yashikamye
Ni inshuro eshatu, Sandra Teta yafunzwe akekwaho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, bwa mbere yatawe muri yombi tariki ya 22 Nyakanga 2015, icyo gihe yishyuzwaga n’umucuruzi witwa Nkusi Godfrey wamuhaye amafaranga 4,800,000 ubwo yateguraga ibirori by’imideli bya Rwanda International Fashion World (RIFAW).

Ibi bibazo by’uruhuri byose abikumira mu isomo rikomeye yagize mu buzima.By’umwihariko avuga y’uko 2017 yamusize icyasha ariko byose yagiye abinyuramo gitwari,ngo akwiye ishimwe cyangwa se akihemba.

Yabigarutseho mu magambo yashyize kku rukuta rwe rwa Instagram afashe icupa rya champagne yagize ati”Ni umwaka wari umeze nk’ukuzimu kuri njye, gusa nabinyuzemo gitwari, ndumva nkwiye kwihemba iyi belaire[aha yavugaga iyo champagne]. Ikintu kitakwishe gituma uba umunyembaraga ndakeka ibyo nanyuzemo byarankomeje, ndashimira ababyeyi banjye n’inshuti zanjye, isabukuru nziza kuri njye.”

Uyu mukobwa uherutse gufungurwa nyuma yo gushinjwa kutishyura abo yari abereyemo umwenda,yashyize imbaraga mu guhanga no kwambika abanyamideli ndetse yiyemeza gukorana na Miss Vaness kuri Radio Safi yumvikana kuri murandasi.
REBA AMAFOTO:




Miss teta n’inshuti ze z’akadasohoka







Miss Vanessa wavuzwe mu rukundo na Olvis nawe yakanyujijeho yibukirwa kuri ’Ntawitwa umwana uwo yambariye’


Comments

5 November 2017

Abe araba bazajya bohereza aho kohereza igisabo nibeza kandi barajijutse banagaragara neza 👍