Print

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi uyu munsi

Yanditwe na: 4 November 2017 Yasuwe: 915

Kuri iki cyumweru nibwo abanyarwanda benshi ndetse n’abanya Ehiopia bategereje umukino urahuza aya makipe yombi mu guhatanira amahirwe ya kabiri yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc mu kwezi kwa mbere umwaka utaha.

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe y’igihugu yakoreye imyitozo ku kibuga cya Addis Abeba kizaberaho uyu mukino aho umutoza Antoine Hey yanenze bikomeye iki kibuga aho yavuze ko ari kibi cyane ndetse kitagakwiye gukinirwaho umukino uri kuri uru rwego.

Ikipe y’igihugu Amavubi iraza gukina umukino w’uyu munsi ihite igaruka gutegura uwo kwishyura uzaba Taliki ya 12 Ugushyingo 2017 hano I Kigali.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga
Mu izamu
: Ndayishimiye Eric Bakame
Inyuma: Manzi Thierry, Kayumba Sother, Usengimana Faustin
Hagati: Iradukunda Eric Radu, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel, Rutanga Eric
Imbere: Nshuti Innocent na Mico Justin.

Abakinnyi Ethiopia yahamagaye:
Abazamu:

Jemal Tassew (Dire Dawa), Lealem Birhanu (St. George), Tarike Getenet (Dedebit)
Abakina inyuma:
Abebaw Butako, Salahdin Bargicho, Asechalew Tamene (all from St. George), Girma Bekele (Ethio-Electric), Henok Adugna (Jimma Aba Jifar), Eshetu Menna (Wolaitta Dicha), Desta Yohannis (Hawassa)
Abakina hagati:
Menetesnote Adane, Mulualem Mesfin (both from St. George), Samson Tilahun, Mesude Mohammed (both from Ethiopian Coffee), Tewdros Tafesse (Defense), Firew Solomon (Hawassa), Surafel Dagnachew (Adama), Amanuel GebreMikael (Mekele), Teklu Tesfaye (Ethio-Electric)
Abataha Izamu:
Salahdin Said, Abubakher Sani, Ame Mohammed (all from St. George), Dawa Hotessa (Adama), Minyelu Wendimu (Defense), Getaneh Kebede (Dedebit)