Print

Uganda: Impanuka yahitanye Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kaminuza I Kampala

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 November 2017 Yasuwe: 864

Abanyeshuri batandatu b’ Abanyarwanda bigaga muri Kampala International University (KIU) bitabye Imana mu mpanuka y’imodoka ubwo bavaga mu birori bya mugenzi wabo, maze imodoka barimo iza kugonga ikamyo ubwo bari mu nzira bataha.

Umwe mu banyeshuri biga kuri KIU yabwiye IGIHE ko abo banyeshuri bari batashye ububwe bwa mugenzi wabo.

Yagize “bari batashye ubukwe bw’umukobwa mugenzi wabo wari washyingiwe, nk’uko basanzwe basangira ubuzima bwa buri munsi ku ishuri mu muryango w’Abanyarwanda baba ari abavuye mu gihugu cyangwa abavukiye muri Uganda.”
Batanu muri abo banyeshuri bahise bitaba Imana impanuka ikimara kuba, undi umwe agwa mu nzira bamujyanye ku bitaro bya Nsambya.

Nk’uko Chimpreports yabitangaje Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, John Paul Kangave, yavuze ko imodoka itwara abagenzi yari itwaye abo banyeshuri, yagonze ikamyo ya Isuzu yari iparitse ku muhanda ahitwa Kakoge.

Bavaga Walusi-Migyera mu karere ka Nakasongola ahabereye ubukwe, bagana mu murwa mukuru Kampala ari naho biga. Amakuru akavuga ko iyo kamyo bagonze yari yahagaze nabi mu muhanda nta n’amatara yacanye, ku buryo umushoferi wari utwaye aba banyeshuri yisanze yayigezeho.

Amazina y’abitabye Imana batangajwe ko ari Fred Mutabazi, Frank Ngarambe (ari nawe wayoboraga umuryango w’Abanyarwanda muri KIU), Samson Makwenjere, Vincent Kwizera, Fred Kasasira na Emmanuel Shema.

Impanuka ikimara kuba, babanje kujyanwa ku ivuriro ryari hafi aho, nyuma baza koherezwa mu bitaro bya Nsambya.


Comments

sammu 5 November 2017

imiryango y banyakwigender I fire kwihangana


Ossiniel 5 November 2017

So sad!
RIP