Print

Grace Mugabe yasabye ko visi perezida aba umugore

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 November 2017 Yasuwe: 826

Umugore wa Perezida Mugabe, Grace Mugabe, yavuze ko ishyaka riri ku butegetsi rya ZANU PF ryagombye kuba rifite visi perezida w’umugore mbere yuko haba inama nkuru y’iryo shyaka mu kwezi gutaha.

Ahazaza ha visi perezida uriho ubungubu Emmerson Mnangangwa haracyemangwa kandi yari muri benshi babonaga ko ashobora gusimbura Perezida Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko.

Madame Mugabe yabwiye ikoraniro ry’abantu benshi a ko gushyira Mnangagwa ku mwanya wa visi perezida ari ikosa.

Grace Mugabe yabwiye kandi iyo mbaga ko Perezida Mugabe yashyizwe ku butegetsi n’imana ko ariyo yonyinye ishobora kubumuvanaho.

Muri iyi mpera z’icyumweru Perezida Mugabe nawe yakangishije ko ashobora kwirukana visi perezida we kubera kutamwumvira.

Ishyirahamwe ry’abagore bo mu ishyaka rya ZANU PF riyobowe na Grace Mugabe ryasabye ko umwanya wa visi perezida uhabwa umugore.

BBC