Print

Umuhanzi Nyarwanda uri kuzamukana umuvuduko udasanzwe "Eesam" yashyize hanze amashusho y’indirimbo "UBUZIRAHEREZO"-YIREBE HANO

Yanditwe na: Martin Munezero 6 November 2017 Yasuwe: 706

Umuhanzi ukomeje kwigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda, Byiringiro Samuel ukoresha izina rya Eesam yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Ubuziraherezo” akoze mu buryo bunogeye ijisho.

Eesam ni umwe mu bahanzi nyarwanda batanga icyizere cyo kuzatera imbere muri muzika ku rwego rwo hejuru, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Unyibagiza Abandi, Make me Superstar, Si Ayabo, Sinamuvaho n’izindi nyinshi.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO "UBUZIRAHEREZO"

“Ubuziraherezo” yakozwe na Producer Evydecks usanzwe akorana cyane na Eesam, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Producer AB Godwin, aba bose bakaba babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment.