Print

Umwana w’imyaka 11 y’amavuko atunze umuryango we mu buryo butamworoheye bwashavuje benshi-REBA HANO

Yanditwe na: Martin Munezero 6 November 2017 Yasuwe: 9017

Nyuma yo kuganira n’itangazamakuru akavuga imibereho ye, umwana w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko wo mu gihugu cya Bangladesh, akomeje kuvugisha benshi no gushavuza abantu, bitewe n’ubwitange akorera umuryango we biturutse ku mibereho igoranye iwuranga.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru gifotora cyitwa GMB Akash, Rahat, umwana w’imyaka 11 gusa y’amavuko yagitangarije ukuntu akora uko ashonoye kose ngo yite ku muryango we utorohewe n’ubuzima [Mama we urwaye igihe kirekire na mushiki we muto basanze aryamye aho yameneraga amabuye.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, ari na ryo ryakwiarakwije ifoto ye ari mu mirimo ikomeye [irenze ikigero cye], Rahat yavuze ko ubuzima butamworoheye na gato, kuko ngo kuva mama we yabyara Bristy, mushiki we umukurikira, atarigera atora agatege n’umunsi n’umwe, ari na byo byakururiye uyu muryango ubuzima bugoranye cyane, aho uyu mwana ubu ufite imyaka 11 y’amavuko ari we wakoraga ibishoboka byose akarera umwana kandi akita no ku buzima bwa mama we butameze neza.

Aho mushiki we amariye kwegera ejuru, ngo n’ubundi Rahat, aho agiye gupagasa hose aramujyana kuko mama we atashobora kumwitaho kubera ikibazo cy’ubuzima afite, mu ifoto yafashwe aganira na GMB Akash, bikaba bigaragara ko uyu mwana akora yaryamishije mushiki we ku ruhande.

Ngo n’ubwo imirimo akunze gukora ari imirimo ivunanye cyane, Rahat ngo ikimushishikaza ni uko yakita ku muryango we, na duke abonye akabasha kudusangira na mushiki we ndetse na mama we. Kandi mu ntego ze, yavuzeko mushiki we nakura azakora uko ashoboye kose akamushyira mu ishuri ngo hato atazahura n’ubuzima bumukoereye.

Abantu bose bakomeje gutangarira ubuzima bw’uyu mwana, bamwe banemeza neza ko ibikorwa bye n’intekerezo byakuze kurusha imyaka ye, ari na ko bagaragaza agahinda ku mibereho y’uyu muryango utorohewe.