Print

Nzamwita yongeye kwibasira abanyamahanga bakiniye Amavubi

Yanditwe na: 7 November 2017 Yasuwe: 1207

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA Nzamwita Vincent Degaulle yongeye kwibasira abanyamahanga bakiniye Amavubi aho yavuze ko impamvu u Rwanda rwitwaye neza muri Ethiopia ari uko ikipe y’igihugu igizwe n’abanyarwanda gusa .

Uyu mugabo uherutse guterana amagambo na bamwe mu bakinnyi bajyanye Amavubi muri CAN 2004 nyuma yo kuvuga ko ikipe yerekeje muri CAN 2004 bari abanyamahanga gusa,yatangarije abanyamakuru ku munsi w’ejo ko ikipe yatsinze Ethiopia ari ikipe y’abanyarwanda bafite umutima kandi bakunda igihugu cyabo kurusha igihe u Rwanda rwakinishaga abanyamahanga .

Yagize ati “Twavuye muri bya bindi byo gukinisha abanyamahanga kuko byari bifite avantages yabyo.Abana barakinisha umutima bakamenya ko bambaye ibendera ry’igihugu cyabo.Ubwitange bwabo ni bwo bwa mbere ubu tugiye kubashyira hamwe bagakina nk’ikipe kugira ngo yaba bo n’abayobozi babo bakagira intego imwe ndetse bakabasha kurwanya icyaza guhungabanya intego bihaye.”

Uyu mugabo ukunze kugarukwaho na benshi kubera imvugo ze zikomeretsa bamwe mu bakinnyi bakiniye u rwanda ,Yongeye gukora mu jisho abasore batandukanye bitanze kugira ngo Amavubi atere imbere ndetse avuga ko nta mutima w’ubwitange bari bafite ibintu bihabanye n’ukuri.