Print

Diane Rwigara yasabye ko urubanza rwe rusubikwa-AMAFOTO

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 November 2017 Yasuwe: 3721

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2017, Diane Rwigara yageze imbere y’ urukiko ngo urubanza rwe rutangire kuburanishwa ku bujurire ku ifungwa n’ ifungurwa ry’ agateganyo, nyina ararwaye

Diane Rwigara yageze ku rukiko rukuru rwa Kimihurura yambaye umwenda w’ iroza uranga imfungwa n’ abagororwa bo mu Rwanda.

Mu rukiko rukuru abantu ntabwo bari benshi nk’uko byabaga bimeze ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ubwo we na Nyina Adeline Rwigara na murumunawe Anne Rwigara baburanishwaga ku ifungwa n’ ifungurwa ry’ agateganyo. Kuri iyi nshuro mu cyumba harimo abari munsi ya 30.

Kugeza saa tatu Diane Rwigara niwe wari wageze mu cyumba cy’iburanisha, nyina Adeline Mukangemanyiyari atarahagezwa. Byatangajwe mu iburanisha ko nyina atabonetse kubera uburwayi nk’uko byavuzwe n’umwunganizi we Me Gatera Gashabana nawe wasabye ko bahabwa indi minsi.

Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

We Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.

Nyina Adeline Rwigara we hakiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.

Anne Rwigara Uwamahoro warekuwe ngo akurikiranwe ari hanze hamwe na basaza be babiri bari mu bari mu cyumba cy’iburanisha aha ku Kimihurura.

Diane Rwiagara yavuze ko atigeze ashyikirizwa ’assignation’ y’iburanisha rya none, ngo yabonye urutonde rw’abantu baburana uyu munsi kandi ngo ejo nibwo yabonanye na Avoca we amubwira ko afite izindi manza uyu munsi.

Diane yahise asaba ko urubanza rwe rusubikwa akabanza akabonana n’umwunganira.

Adeline Mukangemanyi ntabwo we yaje kuburana ahubwo umwunganizi we mu rukiko niwe waje.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bubona abunganizi b’abaregwa batarahaye agaciro urubanza kuko ‘assignation’ ngo bayigejejweho mbere.

Buvuga ko uwunganira Diane Rwigara we yagombaga kwandikira urukiko ko ataboneka bityo kuba yabuze kandi yari aziko hari urubanza ngo akwiye gufatirwa ibihano.

Urukiko rwasanze ibaruwa ya Mukangemanyi Adeline Rwigara atari ikimenyetso gihagije cyerekana uburwayi bwe. Gusa ntibyabujije urukiko kwanzura ko urubanza rusubikwa ruzaburanishwa tariki 16 Ugushyingo 2017.

REBA AMAFOTO:


Anne Rwigara nawe na Musaza wa Diane Rwigara bari mu cyumba cy’iburanisha




Photo:Ukwezi.com