Print

Mu mafoto reba inkumi y’uburanga Diamond Platnumz bivugwa ko agiye gusimbuza Zari

Yanditwe na: Martin Munezero 7 November 2017 Yasuwe: 9830

Umuhanzi Abdul Nasibu Juma uzwi ku izina rya Diamond Platnumz akomeje guca agahigo ko kuvugwaho n’umubare mwinshi w’abagore akundana nabo ndetse n’uwo yateye inda.

Kuri ubu umukobwa ugezweho uri kuvugwa ko ahararanye cyane na Diamond ndetse ashobora kuba anatwite inda ye ni uwitwa Tunda The Bossbabe.

Uyu mukobwa ni umunyamideli ukomeye cyane wo mu gihugu cya Tanzaniya, bamwe batangiye gukemanga uburyo yiharaje gushyira amafoto ya Diamond ku rukuta rwe rwa instagram bavuga ko nta kabuza afitanye umubano wihariye na Diamond.


Ibi byose ni ibigaragaza uburyo Diamond atigeze areka ingeso yo guca inyuma Zari,Inshuti zabo za hafi zemeza ko isaha iyo ariyo yose urugo rwabo ruzasenyuka kubera ubushurashuzi bw’uyu muhanzi.






Twabibutsa ko uyu mukobwa avuzwe nyuma y’undi munyamideli witwa Hamisa Mobetto uherutse kubyarana na Diamond ndetse bigateza ubwumvikane buke mu rugo rw’uyu muhanzi.