Print

Miss Vanessa yaretse inzoga nyuma y’umwaka abigerageza

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 November 2017 Yasuwe: 2079

Miss Uwase Vanessa Raissa, umukobwa washyiditse n’itangazamakuru akarihungira nyuma yo gushwana n’umukunzi we Olivis, yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kureka burundu no kugendera kure ibishindisha byose.

Ni nyuma y’uko abigerageje kubiraka mu gihe kingana n’umwaka ariko bikanga!Vanessa yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 , ari mu bagaragiye Miss Kundwa Dorinae usigaye aba imahanga.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko avuga ko kureka ibisindisha ari uko biri kumwangiriza ubuzima.

Uretse kumenyekana mu marushanwa ya Miss Rwanda, yaje kuba kimenya bose ubwo yakundanaga na Olvis uririmba mu itsinda rya Active baje gutandukana nyuma y’uko Vanessa ashinjije Olvis kuba umwana undi nawe akamubwira ko’Ntawita umwana uwo yambariye ukuri’.

Uyu mukobwa avuga ko yaretse ibisindisha byose
Inshuti magara ye, Miss Teta Sandra nawe yari mu rukundo na Derek ariko nyuma baza gutandukana.Aba bombi n’inshuti zabo bagaba biteretse inzoga zikomeye basomaho.

Nyuma yo gutandukana, Miss Vanessa yakunze kugaragara mu bitaramo bitandukanye no mu tubyiniro tw’I Kigali.

Abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram Uwase Vanessa, yavuze ko yafashe umwanzuro ko kureka ku nywa inzoga kuko yabonye ko zimwangiriza ubuzima.

Yagize ati “Mbere yo gufata icyemezo cyo kureka ikintu ndabanza nkabiterezaho cyane, iyo nkunze ndakunda cyane, nanywa nabwo nkanywa cyane ariko iyo nemeje kubireka sinjya nsubira inyuma ngo nzongere kubikora. Ubu mfashe umwanzuro wo kureka ibisindisha izo nanyweye zirahagije naboneyemo ibyiza byinshi ndetse n’ibibi bihagije”.

Kugeza ubu, Mis vanessa ni umunyamakuru wa Radio Safi ikorera kuri murandasi aho akorana n’inshuti basangira akabisi n’agahiye,Miss Teta.