Print

Lick Lick wabyaranye na Paccy yerekanye inkumi yishumbushije-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 November 2017 Yasuwe: 3127

Nyuma y’igihe kinini, Lick Lick atavugwa mu rukundo kuri ubu yahishuye amafoto y’umukunzi mushya usanzwe ari umunyamideli ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mbabazi Isaac yamenyekanye nka Lick Lick akaba Producer ukomeye wakoze zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mbere ya 2013.Uyu musore yatandukanye n’umuraperi kazi Oda Paccy ndetse banafitanye umwana bisa Mbabazi.

Abinyujije ku rukuta rwa instagram akaba yerekanye umukobwa witwa Adaella Campbell bivugwa ko ari we bari mu munyenga w’urukundo kuri ubu.

Urukundo rwa Paccy na Lick Lick rwajemo ibibazo nyuma y’uko babyaranye umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu y’amavuko.Aba bombi bigeze kongera kubyutsa umubano ubwo uyu musore yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byavugwaga y’uko Paccy azajya kumusura ariko byarangiye atagezeyo.

Ibyabo byakurikiwe no gushwana no gusubizanya mu ndirimbo bombi bashyiraga hanze, mu Ukwakira 2015 Oda Paccy yashyize hanze indirimbo yuje ubukana no kugaragaza agahinda yanyuzemo.

Iyo ndirimbo ya yise ‘Ntabwo mbyicuza’, mu butumwa bukubiyemo busa n’ubukomoza kuri Producer Lick Lick wabyaranye awe umwana bakamwita Linka Mbabazi’.

Paccy yashyize hanze iyo ndirimbo nyuma y’uko muri Kamena 2012 Producer Lick Lick yari yashyize hanze indirimbo yise ‘Ntabwo mbyicuza’ aho mu mashusho yayo agaragaza agace gato k’amashusho acagagura amafoto ya Oda Paccy.

Muri iyi ndirimbo Producer Lick Lick yabwiraga Paccy ko aticuza inkurikizi zabaye hagati yabo nyuma yo kubyarana bakanatandukana.

Twagerageje kuvugana na Lick Lick ariko ntibyakunda.

Amafoto y’umukobwa uvugwa kuba mu rukundo na Lick Lick




Mu minsi ishize,Lick yavuzwe mu rukundo na Priscillah