Print

U Rwanda rwavuze kuri Uganda ifunze abarufashije gufata Lt.Joel wakatiwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 November 2017 Yasuwe: 2745

Leta y’ u Rwanda iribaza amaherezo y’igihugu cya Uganda cyafunze abapolisi bakomeye bagera ku munani n’abandi basivile babiri bafashishe u Rwanda gufata Lt.Mutabazi Joel wamaze gukatirwa n’inkiko z’u Rwanda, ngo nyamara uyu Mutabazi yari ku ilisiti itukura yabashakishwaga na Interpol.

U Rwanda kandi rushimangira ko uburyo Lt.Joel Mutabazi yabafashwe buzwi kandi ko bukurikije amategeko agenga ibihugu, runenga bikomeye kuba Leta ya Uganda yarafunze Rene Rutagungira washimutiwe mu Kabari mu Mujyi wa Kampala muri Kanama 2017, ashinjwa kuba yarafatishije Lt.Joel Mutabazi wambuwe impeta za gisirikare.

Uyu Lt Mutabazi Joel Mutabazi, Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe rwamukatiye gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC.

René Rutagungira wahoze muri RDF n’abandi bapolisi 8 ba Uganda nibo bamaze kwitaba urukiko rwa gisirikare ruherereye i Makindye mu Mujyi wa Kampala.

Abakurikiranyweho gufata bakohereza Lt. Mutabazi mu Rwanda, Mu ukwakira 2013 ni : Senior Commissioner of Police Joel Aguma, Senior Superintendent of Police of Police Nixon Karuhanga Agasire, Detective Assistant of Police Benon Atwebembeire, Detective Assistant Maganda James, Special Police Constable Faisal Katende, Detective Corporal Amon Kwarisiima, umunyarwanda René Rutagungira n’ umunye Congo, Bahati Mugenga.

Aba bose baregwa kugira uruhare rwo gushimuta no kohereza Lt. Mutabazi mu Rwanda.Uyu Mutabazi akaba yarahoze ari mu itsinda ryari rishinzwe umutekano wa Perezida Kagame.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, ACP Theos Badege yabwiye ikinyamakuru The East African yandikirwa muri Kenya ko ibyo Uganda yakoze byo kohereza Lt. Mutabazi iwabo bikurikije amategeko mpuzamahanga.

Yagize ati "Mpamya ntashidikanya ko ibihugu byombi byagiranye amasezerano yo guhererakanya abanyabyaha no kubohereza aho bakoreye ibyo byaha."

Yakomeja agira ati "U Rwanda rwari rwaramenyesheje Uganda ko hari umuntu wakoze ibyaha i Kigali widegembya i Kampala kugeza igihe uyu (Lt Mutabazi) azanywe i Kigali nk’ uko amahame ya Interpol ibiteganya."

ACP Badege avuga ko U Rwanda rukurikiza amahame mpuzamahanga agenga imikorere ya Interpol.Ngo iyo umuntu ashakishwa hari ibyaha ashyinwa ashyirirwaho uburyo bwo kumushakisha.

Rene amaze iminsi avugwa cyane mu bitangazamakuru bikomeye bya Uganda nka Chimpreports n’ibindi nyuma y’uko ashimutiwe mu kabari n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda.Abayobozi batandukanye muri Uganda bakomeje guhakana y’uko Rene afunze n’ubwo hari amashusho yafashwe na Camera,CCTV yagaragaza uburyo igikorwa cyo kumushimuta cyagenze.

Kuwa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira, Rene Rutagungira, wahoze mu ngabo z’u Rwanda RDF yagajejwe imbere y’urukiko akurikiranyweho gushimuta Lt Joel Mutabazi akamushyikiriza igisirikare cy’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho uruhare yagize mu gusubiza mu Rwanda Lt Joel Mutabazi wahoze ari umwe mu bashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu.

Chimpreports yandikirwa mu gihugu cya Uganda iherutse kwandika ko hataramenyekana impamvu nyakuri ituma uru rubanza hagaragaramo amasura y’abasirikare ba Uganda.

Badege, Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda

Lt.Mutabazi wakatiwe n’inkiko

René Rutagungira uvugwaho kuba yarabaye mu ngabo za RDF


Comments

Afande 9 November 2017

Nonese Afande niba koko Uganda yaramwohereje kuko yarishinzwe kumufata kuko mwari mwaramushyize muri interpol ni abayobozi ba Uganda bamubahaye nkuko ba Mugesera bagejejwe i Kanombe? Ntimwagiye kumwishimutira ibyo bikaba byitwa kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu? Ese hari impapuro Uganda yasinye namwe mwasinye ko ibashyikirije Mutabazi? Ariko niba aribinyoma mwagiye mwicecekera aho kwiha rubanda koko?