Print

Migi ashobora kuva mu ikipe ya Gor Mahia

Yanditwe na: 7 November 2017 Yasuwe: 490

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Gor mahia ndetse no mu Mavubi aratangaza ko ashobora kuva muri iyi kipe yo muri Kenya kubera kubura umwanya uhagije wo gukina .

Uyu musore ntabwo yahiriwe muri iyi kipe ya Gor Mahia kuko akiyigeramo yasabwe n’umutoza we gukina aca ku ruhande ariko kubera ko Mugiraneza amenyereye gukina hagati,ntiyabyumva neza byatumye umutoza atangira kumwicaza ndetse uko kubanza hanze y’ikibuga nibyo byatumye yifuza kuva muri iyi kipe yari amazemo umwaka umwe nyamara yarasinye amasezerano y’imyaka 2 nkuko yabitangarije Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Ntabwo aha byose bimeze uko nabyifuzaga, kuko naje kugira utubazo duto duto na bamwe bashakaga ko nakina ku ruhande tubivugana nabi, nyuma sinongera kubona umwanya wo gukina nka mbere.Abayobozi b’ikipe barashaka ko naguma hano nkasoza amasezerano yanjye, ariko ntabwo nabyemera kuguma aha ndi umusimbura, ntabwo ndi umukinnyi w’umusimbura."

Uyu musore yatangarije iki kinyamakuru ko atizeye ijana ku ijana kuzaguma muri iyi kipe kuko atagiriyemo amahirwe ndetse we yavuze ko hari amakipe menshi ari kumushaka hirya no hino ndetse no mu Rwanda gusa ahakana amakuru yavuzwe ko yamaze kumvikana na APR FC.