Print

BIRAVUGWA:Hamisa wabyaranye na Diamond Platnumz yafashwe n’ibidayimoni

Yanditwe na: Martin Munezero 8 November 2017 Yasuwe: 2817

Hamisa Mobetto uherutse kubyarana n’umuhanzi Diamond platnumz ararwaye bikomeye, bikaba bivugwa ko yaba yafashwe n’amadayimoni.

Mu cyumweru gishize nibwo abantu benshi bahururiye mu rugo rwo kwa Hamisa Mobetto aho abana na nyina, nyuma yo kubona ibintu byafashwe nk’ibimenyetso by’ibintu by’amayobera byafashwe nk’uburozi.

Abaturanyi baho bakomeje guhamagara ibitangazamakuru, bavuga ko batewe impungenge n’ibyo bintu babonye birimo ibikoresho ibyifashishwa n’abapfumu, ibitoki, umunazi n’ibindi byifashishwa mu mihango yo gutekerekera.

Umubyeyi wa Hamisa Mobetto, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yanditse amagambo agaragara mu gitabo gitagatifu cy’Abayisilisamu, asaba abantu gusengera umukobwa we kuko arwaye.

Kugeza ubu Hamisa Mobetto yajyanywe ku bayobozi bakuru b’idini ya Isilamu muri Tanzaniya kugira ngo bamusengere.


Comments

Ezechiel 8 November 2017

vyaba vyatew niki