Print

Reba ibintu 15 bitangaje utaruzi ku mugabane w’Afurika harimo no kuba Mugabe ariwe mu Perezida wize cyane ku isi-MENYA BYINSHI HANO

Yanditwe na: Martin Munezero 8 November 2017 Yasuwe: 4671

Umugabane w’Afurika buriya ufite ibintu byinshi ubitse bitandukanye bitangaje harimo n’amateka utaruzi,aha urubuga rwa umuryango.rw twifashishije imbuga nka Google na Wikipedia twabacukumburiye bimwe mu bintu bigera kuri 15 bitangaje utaruzi ku mugabane wa Afurika.

Dore ibyo bintu bitangaje utari uzi kuri uyu mugabane w’Africa:

1.Igihugu cya Gambia gifite kaminuza imwe rukumbi!

2.Igihugu cya Equatorial Guinea nicyo gihugu cyonyine muri Africa bavuga iki Esipanyoro!

3.South Africa nicyo gihugu gisurwa cyane muri Africa!

4.Nigeria nicyo gihugu gifite abakire benshi babirabura!

5.Abaturage bo muri Nigeria bitwa Nigerien!

6.Samuel Eto’o niwe mukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Africa wahembwe amafaranga menshi, aho yahembwega 278,146,000 mu manyarwanda ku cyumweru.

7.Igihugu cya Nigeria cyahawe ibihembo byinshi mu mupira w’amaguru kurusha umwongereza!

8.Robert Mugabe niwe mu perezida wize cyane ku isi, aho afite impamya bumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza(bachor degree) zigera ku 9 zitandukanye. Murizo harimo 2 z’icyiciro cya gatatu(masters).!

9.Al-Ahly ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Egypt, niyo club ikize cyane muri Africa.

10.Didier Drogba niwe mu kinnyi wa tsindiye ikipe ya Chelsea ibitego byinshi mu mikino y’iburayi!

11.Johannesburg umujyi ubarizwa muri South Africa niwo mujyi usurwa cyane muri Africa!

12.Zinedine Zidane icyamamare mu mupira w’amaguru ukomoka muri Algeria, burya yigeze kwifuza gukinira ikipe y’igihugu ya Algeria akomokamo ariko abari bashinzweguhitamo abakinnyi banze kumuhitamo bamubwirako bafite abandi bakinnyi benshi bameze nkawe!

13.Perezida Jacob Zuma wa Africa y’epfo yahawe igihembo na FIFA kubera ko yakurikiranye umukino waberaga ku kibuga cyitwa Robben Island.

14.Nigeria nicyo gihugu cyagize ubwami bwinshi ku isi !

15.Africa iruta ubunini igihugu cy’Ubushinwa, America, Ubuhinde, Mexico n’igice kini cy’uburayi!


Comments

rugwiza 8 November 2017

None se ubwo abaturage ba Niger bitwa ngw’iki? Abo muri Nigeria bitwa Nigerian, nigerien ni abo muri Niger nyine.