Print

Bugesera: Abakobwa 5 batwaye inda gutotezwa bituma bava mu ishuri

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 8 November 2017 Yasuwe: 1424

Mu ntara y’Iburasirazuba- Mu Karere ka Bugesera Mu Murenge wa Gashobora; abagore babiri bari Abanyeshuri muri Groupe Scolaire Dihiro baravuga ko batotejwe n’imiryango yabo bakimara gusama,umwe yarabyaye undi nawe aritegura kwibaruka.

Umwe w’imyaka 15 y’amavuko n’undi w’imyaka 19 y’amavuko bavuye mu ishuri nyuma yo guterwa inda n’abanyeshuri biganaga mu bihe bitandukanye.

Uw’imyaka 15 y’amavuko ati “Narigaga ku kigo cya Dihiro mu wa mbere nari mparangije uretse ko iwacu twari abakene ariko ntituri nta bakire cyane..Ubwo sinavuga ko habaye ubushobozi buke yari nk’amaraso ashyushye ubwo nyine turakundana abisabye,ubwo nyine turakunda, ubwo hashira igihe…Ubwo nyine ansaba y’uko turyamane nyine ndabyemera.”

Undi w’imyaka 19 y’amavuko ari nawe witegura kwibaruka, ati “Nigaga muri G.S Dihiro niga mu mwaka wa mbere..Ubwo rero birangira banteye inda mva mu ishuri..Umunyeshuri nyine, ni uko abanyeshuri bakundana ntabwo nzi imyaka yaba yari afite ariko buriya nawe yari mu myaka cumi n’umunani cyangwa makumyabiri wenda .We yigaga mu wa kabiri(aravuga amashuri yisumbuye).Nuko rero dukora ibintu tuziko turi kwikinira.Kwikinira iby’abana rero birangira nanjye mbyaye.”

Aba bagore bavuga ko nyuma yo gusambana bacyirijwe intonganya no gucibwa muri bagenzi babo biganaga ku ishuri.Ngo no mu miryango y’abo ntibumvaga ukuntu umwana abyara undi.

Bahisemo kuva mu ishuri nyuma yo kubwirwa amagambo atari meza n’ubwo hanze y’ishuri bagiye naho nta cyizere cy’ubuzima bafite.Uyu w’imyaka 15,ati “Ababyeyi nyine barabyumvise….Ubwo nabwo gutotezwa byabura, mu rugo nyine ntabwo bongera ku gufata nk’umwana.Nahisemo kugenda naho ngiye mfite umwana nkumva binteye isoni.”

Yakomeje avuga ko kuba yarabyaye afite imyaka 15 abona ejo hazaza nta cyizere cyaho afite ‘Mba mbona ntaho nyine, mba mbona n’ubundi, eweee.Mba mbona naho mbese muri macye.”

Ku ruhande rw’ababyeyi b’aba bana bavuga ko barushywa no kubona umwana arera undi nk’uko babibwiye TV1 ducyesha iyi nkuru. Umwe mu b’ababyeyi yagize ati “Uzi agahinda ko kugirango umwana abyara undi. Ntashobora kumwitaho kubera y’uko atabishoboye.Rwose mbariza ari nk’abana bawe ni ukurera abana babiri.Ikibazo niba umwana we anarwaye ntabwo abimenya kuko ni umwana simurenganya kuko nawe n’umwana ararerwa.”

Undi mubyeyi nawe avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye guhagurukira abatera inda abana b’abanyeshuli.Ngo igihe umunyeshuli agiye kwipimisha bwa mbere asabwa impapuro ziva ku mukuru w’Umudugudu’ kuki badahera aho bashakisha uwo muntu wamuteye inda’.

Umwe mu banyeshuli biga kuri iki kigo,avuga ko hari abandi b’abakobwa batatu batwite kandi ko umwe muribo yatewe inda n’umunyeshuli bigana ngo inda igeze mu mezi ane.

Ni mu gihe ubuyobozi bwa G.S Dihiro buvuga ko abana batwaye inda ari babiri ariko kandi ngo imiryango y’abo bakobwa yumvikana no ku mukobwa bagahishira ibyabaye ariyo nayo mpamvu bigoye kumenyekana.

Furayide Jean Paul uyobora iki kigo avuga ko abanyeshuri baho batwara inda muri Weekend cyangwa se iyo bagiye mu biruhuko.