Print

Murenzi Abdallah yagarutse mu buyobozi bwa Rayon Sports

Yanditwe na: 9 November 2017 Yasuwe: 1252

Uwahoze ari perezida w’ikipe ya Rayon Sports ndetse na mayor w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yamaze kugaruka muri iyi kipe yahesheje igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2013 aho aje nk’umujyanama wihariye wa perezida Paul Muvunyi uherutse gutorwa.

Uyu mugabo uri mu bantu bakunzwe cyane n’abakunzi ba Rayon Sports bitewe n’imiyoborere izira amakemwa ndetse no kwitanga gukomeye yagize ubwo yafashaga Rayon Sports kwegukana shampiyona ya 2013 ndetse agafasha iyi kipe kubaho neza hatavugwa ibibazo.

Kuba agarutse muri iyi kipe n’intsinzi ikomeye ku buyobozi bwa Rayon sports kuko azabafasha gukemura bimwe mu bibazo bitandukanye nk’inararibonye yigeze kuyiyobora.

Si Murenzi gusa wagarutse kuko na Gakwaya Olivier wahoze ari umunyamabanga yagaruwe muri iyi kipe nk’ Umuvugizi wa Rayon Sports,akaba ari no muri Komisiyo y’itumanaho,itangazamakuru no gutsura umubano.

Iyi myinzuro ntiremezwa neza gusa amakuru agera ku muryango ni uko Rayon Sports izabyemeza mu minsi iri imbere.