Print

RCS yatangaje impamvu abacungagereza 36 birukanywe burundu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 November 2017 Yasuwe: 3448

Umwe mu byanzuro wafatiwe mu nama y’ abaminisitiri yateranye tariki 8 Ugushyingo 2017 ni iteka rya Minisitiri w’ intebe ryirukana mu kazi abacungagereza 36.

Umuvugizi w’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa yatangarije Izubarirashe ko abo bacungagereza birukanywe burundu muri aka kazi bazira guta.

CIP Sengabo Helaly yavuze ko byitwa ko umucungagereza yataye akazi iyo amaze iminsi irindwi ataboneka ku kazi.

Inama y’ amaminisitiri kandi Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abagize Inama y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ishinzwe uburenganzira n’imibereho myiza y’abantu bafunze. Inemeza Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye igenga Abacungagereza.

CIP Sengabo yagize ati “Impamvu y’iyirukanwa ryabo ni uguta akazi. Uko biteganywa n’amategeko ni uko nibura umucungagereza wataye akazi birengeje iminsi irindwi, amategeko ateganya ko asezererwa nta mpaka.

CIP Sengabo avuga ko mu birukanwe harimo ab’igitsina gore 6 ndetse n’abagabo 30. Bakaba bari hagati y’ipeti rya Kaporali ndetse n’ipeti rito.

Muri gipolisi cyangwa mu gisirikare mu Rwanda, umupolisi cyangwa umusirikare hari igihe aburanishwa mu nkiko ndetse akanafungwa, kuri RCS ngo ibi ntibiratangira, ariko mbere y’uko hafatwa umwanzuro wo kwirukana uwataye akazi, habanza guterana akanama gashinzwe imyitwarire hakigwa dosiye ye.
Ni ku nshuro ya kabiri abacungagereza birukanwe, aho mu mwaka ushize hirukanwe abandi 52 kubera amakosa atandukanye.

Kugeza ubu RCS ifite abacungagereza babarirwa mu 1800, aho bakorera kuri za gereza z’uturere zitandukanye ziri hirya no hino mu gihugu, ndetse hakaba hari n’abakorera ku cyicaro gicukuru gihereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.


Comments

Ubonabenshi Odette 8 December 2021

Murakoze cyane kudusangiza ayo makuru niba hari sitati buri mucunga gereza agomba kubahiriza amabwiriza utayubahiriza akabihanirwa nabandi bikababera isomo jyewe nashaka kuba umwe namwe murakoze


sebudandi hermogene 10 November 2017

murakoze kuduha amakuru.ariko turashaka kumenya ibisabwa kwinjiramo.