Print

Polisi y’ u Rwanda yashyizwe ku mwanya wa 2 muri Afurika

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 November 2017 Yasuwe: 2784

Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’abashinzwe iby’umutekano ku isi, muri raporo yawo ya 2016 igaragara uko polisi z’ ibihugu zirushanya u Rwanda ruri ku mwanya wa 50 ku isi rukaba ku mwanya wa 2 muri Afurika.

Mu bigenderwaho mu gukora uru rutonde harimo ubushobozi, imikorere, gukurikiza amategeko n’umusaruro zitanga.

Umuryango ukora iyi raporo wifashishije abashakashatsi. Washinzwe mu 2013 ufite icyicaro muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Singapore niyo iyoboye uru rutonde rw’ 127, igakurikirwa na Finland hamwe na Denmark. Ibihugu bine byonyine bitari ibyo mu Burayi nibyo biza muri 20 bya mbere.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 50 ku isi n’uwa kabiri muri Afurika aho rukurira Botswana ifite amanota 0.685. Ni mu gihe Singapore ya mbere ifite amanota 0.898.
Iyi raporo ivuga ko hari ibihugu bimwe byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bifite polisi ikora neza, cyane Bostwana ya 47 ku isi n’u Rwanda ruza ku mwanya wa 50.

Igira iti "Byombi, Botswana n’u Rwanda byitwaye neza ku bijyanye n’imikorere yazo ndetse no mu rwego rwo kubahiriza amategeko. By’umwihariko Botswana ifite umubare muto w’abagerageje guha polisi ruswa, kandi abaturage bo mu cyaro bafitiye icyizere cyinshi polisi.”


Comments

Polisi 11 November 2017

Ariko muri Botswana nta bantu baburirwa irengero iminsi 15 ngo nyuma baze imbere yubutabera narahabaye ndahazi.


LAURENT NKUNDA 10 November 2017

Congs RNP. Ibikorwa byanyu byiza birivugira n’ amahanga arabibona


Claude 10 November 2017

To mean that those NGos accused Rwanda security forces killing of thievies is no sense