Print

Perezida Mugabe yitiriwe ikibuga cy’Indege cya Harare

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 9 November 2017 Yasuwe: 659

Ikibuga cy’indege "Harare International Airport" cy’igihugu cya Zimbabwe cyahinduriwe izina ubu kikaba kigiye kujya cyitwa Robert Gabriel Mugabe, izina ry’uyoboye icyo gihugu mu gihe kirekire.

Perezida Mugabe n’umutambukanyi we, GraceMugabe nibo bakuyeho ibati ryanditswe ku izina rye (Mugabe) mu birori byafashe umwanya muto nk’uko BBC ibivuga.

Grace Mugabe anugwanugwa ko ari we uzasimbura umugabo we
Uko guhindura izina biri mu bikorwa bimaze iminsi bitunganywa na leta muri gahunda yo gushima Mugabe kubera ibyo amaze kugezaho iki gihugu nyuma y’Ubukoloni.

Abanya Zimbabwe ntibakiriye kumwe ihinduewa ry’izina ry’icyo kibuga.

Abo mu mitwe irwanye ubutegetsi bwa Mugabe bavuga ko ari ugutukisha igihugu mu gihe Zimbabwe yigeze kuba aricyo gihugu gikomeye mu by’indege mu karere ka Afrika y’Amajyepfo.

Bavuga ko politike ya Mugabe ku by’ubutunzi ariyo yatumye ikibuga cy’indege cyari gikomeye cyane aho ha mbere, gisubira inyuma.

Perezida Mugabe yashimiye leta ku ruhande rw’umuryango we.

Muri Nzeri 2017, Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Zimbabwe, yari yatangaje aho imyiteguro yo guhindura izina ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Harare kikitirirwa Perezida Robert Mugabe yari igeze.

Yari yavuze ko Ugushyingo 2017 bitazarenga iki kibuga kititiriwe Mugabe w‘imyaka 93 y’amavuko ufana chelesea byabuze urugero.

Gumbo yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe hagendewe kubikorwa byiza, uyu Mukuru w’igihugu amaze kugeza kuri zimbambwe ndetse n ‘uruhare rukomeye yagize mu ntambara zo kubohora Afurika.

Ikibuga cy’indege cya Harare