Print

Uwo nafataga nka musaza wanjye yanteye inda none ntakinyikoza ntashaka no kumvugisha-Mbigenze Nte?

Yanditwe na: Martin Munezero 10 November 2017 Yasuwe: 3357

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 21 yatwandikiye yifuza ko tumugira inama aho afite ikibazo kimukomereye avuga ko atabasha kwigobotoramo wenyine atagiriwe inama n’abandi bantu cyane cyane abasoma urubuga umuryango.rw.

Uyu mukobwa yaryamanye n’umuhungu umeze nka musaza we amutera inda none ntakimwikoza. Mu magambo ye uyu mukobwa yagize ati "

" Papa wanjye yarapfuye biba ngombwa ko mama ashaka undi mugabo, birumvikana najyanye na mama kuri uwo mugabo yari amaze gushaka ntiyari kunsiga njyenyine, tugeze kuri uwo mugabo nahasanze undi mwana w’umuhungu w’uwo mugabo undusha imyaka 2 babana bonyine muri iyo nzu.

Tukihagera twahise tuba umuryango w’abantu bane , Uwo mwana w’uwo mugabo twabanye aho ndetse ndamukunda cyane nawe akagaragaza ko anyishimiye ku buryo bwo hejuru, Gusa uko kumukunda nta kindi cyari kibyihishe inyuma namufataga nka musaza wanjye ndetse n’ababyeyi bacu batubwiye ko tugomba kubana nk’abavandimwe kandi tukumvikana.

Igihe cyaje kugera tukajya dusigarana mu rugo twenyine ababyeyi bacu bagiye ku kazi, Ibi byatumye tubona umwanya uhagije wo kuganira, ndetse tukisanzuranaho bihagije. Twagiraga umwanya uhagije wo kureba ama filime, Gusa ikintu cyatubanye ikibazo ni aya mafilime kuko hari aho twageraga hakazamo ibintu bidutera irari ry’ubusambanyi muri aya mafilime twarebaga.

Ndabyibuka rimwe twarebanye filime kwihangana biratunanira sinamenyeye igihe uwo nafataga nka musaza wanjye yangiriye hejuru ubwo duhera ubwo dutangira gukora ibyo tutatekerezaga hagati yacu. Kuva icyo gihe twahise tubifata nk’umuco ababyeyi bacu bamara kugenda tukumva turasubijwe tugahita dutangira kwiryamanira.

Mu minsi mike nibwo namenye ko nasamye mbimukojeje mbona arahindutse ndetse arakonje cyane ananirwa no kugira icyo ansubiza. Kumuvugisha kuko mbona atakibikeneye mwoherereza na ka message ntansubize, none ubu ndi kwibaza icyo nakora cyanyobeye, Ese ko mbona uwanteye inda atakinyikoza negere ababyeyi bacu mbabwire ibyambayeho ? Ese ubu nabahinguka he mbabwira ibintu nk’ibi ?, Ese ko mbona uwanteye inda adashaka kumvugisha n’iki anshinja ? abona se arinjye wabigizemo ubururangare kugira ngo ntware inda ?

Mungire inama rwose ubu byanyobeye ndabona nenda gusara kubera ibibazo byinshi biri kundwanira mu mutwe ndumva nanjye ubwanjye niyanze".

N’undi wese ufite ikibazo cyangwa ushaka kutugisha inama mu buryo bw’ibanga yatwandikira kuri E-mail yacu : [email protected]


Comments

10 November 2017

ihangane ubwire uwomusre mwicare mubwize ukuri ababyeyi ubundi mubasabe imbabai.Kk ntawe bitabaho


Karake James 10 November 2017

Bera isoma abandi bakobwa.Icuza,usabe imana imbabazi,we kuzongera.Nubwo benshi mubyita ngo" muri mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo umuhungu amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially (Imigani 5:15-20).Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Murumva ko imana izarimbura Billions/Milliards z’abantu ku munsi w’imperuka,kuko abantu bumvira imana ari bake cyane (Yeremiya 25:33).Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.


Kubwimana hazard 10 November 2017

Shaka umuntu mukuru w’ inyangamugayo mu mubwire ibyanyu abunge