Print

Caleb yatangaje impamvu yabuze ibitego ashima inama yagiriwe na Karekezi

Yanditwe na: 10 November 2017 Yasuwe: 2397

Umukinnyi Bimenyimana Bonfils caleb ukinira ikipe ya Rayon Sports asatira, yatangaje ko impamvu ibitego byabuze kuri we ari uko mbere y’uko aza muri iyi kipe yari afite intego yo guhita yemeza abafana ba Rayon Sports ndetse no kuyobora ba rutahizamu mu Rwanda.

Uyu rutahizamu yabitangarije Flash FM muri iki gitondo aho yavuze ko yageze mu Rwanda afite igitutu cyo guhita yigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru,bituma abura ibitego muri shampiyona aho kuri ubu afite igitego kimwe mu mikino 4.

Yagize ati “Ubwo nazaga mu Rwanda naje mfite intego yo guhita nigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon sports ariko ntibyankundiye .Ndashimira umutoza Karekezi mfata nk’umubyeyi wanjye kuko yambwiye ko nawe muri Tunisia yamaze imikino 6 atarabona igitego ndetse ambwira ko ngomba gutuza ibitego bizaboneka.”

Uyu musore yavuze ko yavuye I Burundi atsinze ibitego 11 mu mikino yo kwishyura byamuhaye icyizere ko no mu Rwanda bizakunda gusa ntibyamukundira kuko avuga ko shampiyona yo mu Rwanda yamugoye kubera ko ikoresha cyane ingufu.

Caleb yavuze ko kuba Katauti yaravuze ko agiye kuzajya asimbura kubera kubura ibitego,bitamubabaje ko ahubwo byamuhaye ingufu zo gukora cyane.


Comments

Remeki 10 November 2017

Umuvandimwe Caleb nareke kwishyiraho igitutu cyibitego haracyarikare ahubwo yongere umuvunduko m’ubusatirizibwe, nakosora ibyobintu ibitego azabitsinda kandi byinshi k’ukumupirawo arawuzi peee.